× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umubyeyi Data wo mu ijuru ni we soko y’umugisha

Category: Pastors  »  11 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Umubyeyi Data wo mu ijuru ni we soko y'umugisha

Iyi ni inyigisho ya Pastor Christian Gisanura, ishingiye ku Ijambo ry’Imana, igaruka ku kamaro k’umubyeyi, umugisha uzanwa no kumvira, kunyurwa, no kubaho ufite Imana mu mutima.

Ni inyigisho yo kuri uyu wa 18 Gashyantare 2026 itwereka ko umugisha w’umuntu utangirira ku babyeyi be, ukaba ukomoka ku Mana ari yo Mubyeyi wacu wo mu ijuru. Ni mu nyigisho z’uruhererekane anyuza buri munsi ku muyoboro we wa YouTube witwa Christian Gisanura.

Nk’uko yabigarutseho, uubyeyi ni we soko y’umugisha ku mwana. Kuba ufite umubyeyi ni umugisha ubwabyo. Iyo umuntu yubaha ababyeyi be kandi akabumvira, aba ari mu murongo w’umugisha.

Bibiliya isaba abana kubaha ba se na ba nyina kugira ngo bazarambe mu isi. Ibyo si amagambo asanzwe, ni isezerano. Iyo ushaka kuzakenyuka no kubura amahoro, utangira gusuzugura ababyeyi. Ariko iyo wubaha ababyeyi Imana yaguhaye, uba wubatse urufatiro rukomeye rwo kubona umugisha.

Hari n’aho umuntu ashobora kugera akaba arwaye, ameze nabi, akumva ubuzima buri kumucika. Icyo gihe ashobora kwegera Imana mu isengesho ayibwira ati: “Data, nubashye ababyeyi banjye, uzampe igihembo wadusezeranyije.” Kuko Imana inyabinyoma. Iyo isezeranye, irasohoza.

Ariko hejuru ya bose hari Umubyeyi uruta abandi, ari we Data wo mu ijuru. Imana ni Umubyeyi. Iyo ufite Imana mu mutima wawe, uba ufite umugisha urenze uw’ibintu byose. Si uko uba udafite ibibazo, ahubwo uba ufite isoko y’ubugingo.

Intumwa Pawulo yanditse ati: “Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi” (1 Timoteyo 6:6). Aha hatwereka ko kubaha Imana byonyine bidahagije mu gihe umutima w’umuntu utanyuzwe.

Abantu benshi bakora imibare mbere yo gukora ikintu. Bareba inyungu n’ibihombo. Ariko Pawulo atwereka ko inyungu nyinshi iva mu kubaha Imana bifatanije no kunyurwa.

Akomeza ati: “kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo” (1 Timoteyo 6:7). Iri jambo rikomeye ritwibutsa ko ibyo twirukaho byose ari iby’igihe gito.

Nta cyo twazanye, nta n’icyo tuzajyana. Ibyo twabonye twabisanze mu isi, twabikuye mu isi, kandi tuzabisigamo. Nta n’umwe uzashyinguranwa inzu, imodoka, amafaranga cyangwa icyubahiro. Ibi bikwiye gutuma unyurwa, ntuhinduke imbata y’ibintu.

Hari n’aho Pawulo yatanze umuburo ati: “n’impaka z’abantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri, bibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu” (1 Timoteyo 6:5).

Hari abatekereza ko kubaha Imana ari uburyo bwo kubona inyungu z’isi. Iyo batabonye ibyo bashaka, bararakara cyangwa bakava ku Mana. Ariko kubaha Imana si ubucuruzi. Ni ubuzima.

Kunyurwa rero si ukudakora. Si ukuba mu yindi si. Si kwicara ngo uvuge uti “ndanyuzwe” maze ntukore. Oya. Ushobora kunyurwa ariko ukanagena imigambi y’ahazaza.

Isi irahindagurika, ikoranabuhanga riratera imbere, ibibazo birahinduka. Ibyo byose biratureba. Ariko kunyurwa ni ukudahemuka kugira ngo ubone ibyo udafite. Ni uguca mu nzira ziboneye. Ni ugukora utica amategeko y’Imana.

Iyo Imana iri mu mutima wawe, iyo haje ikibazo umutima wawe ntujya kure yayo. Iyo ufite Imana ukayubaha, ntiwikunde, ukanyurwa n’uko yagushoboje, bikurinda gucumura. Abantu benshi bagwa mu byaha kuko batanyurwa.

Bahora babara inyungu, bakikunda, bakifuza kurenza abandi, maze bikabajyana mu byaha. Ariko umutima unyuzwe urinda umuntu kugwa.

Bibiliya ivuga iti: “Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse” (Tito 2:11). Agakiza si ak’abakiranutsi gusa. Si ak’abari bakwiriye. Ni ubuntu. Nta n’umwe wari akwiriye gucungurwa, ariko Imana yaraducunguye.

Yemeye gutura mu mitima y’abantu batari babikwiriye. Yemeye gutura mu mutima w’umwicanyi, indaya, umusinzi, umutima wanduye. Ibyo ni ubuntu bwayo.

Umuntu yakwibaza ati: “Njye ndi nde kugira ngo Imana inturemo?” Ariko iyo wemeye ko Yesu akubera Umwami n’Umukiza, umutima wawe uhinduka inzu yayo. Kandi aho yemerewe, irahatura.

Yesu yaravuze ati: “Nuko ntimukiganyire mugira ngo ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzanywa iki?’ Cyangwa ngo ‘Tuzambara iki?’” (Matayo 6:31). Kwiganyira cyane ni ikimenyetso cyo kutizera.

Akomeza agira ati: “Kuko ibyo byose abapagani babishaka, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikwiriye byose” (Matayo 6:32). Imana izi ibyo dukeneye. Si ngombwa kubaho mu bwoba nk’abatagira Data.

Ahubwo Yesu aduha umurongo nyawo ati: “Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, ni bwo ibyo byose muzabyongerwa” (Matayo 6:33). Iri ni ryo banga. Nushyira Imana imbere, ibisigaye bizagukurikira. Gukiranuka si amagambo gusa, ni ukumenya Ijambo ry’Imana no kurishyira mu bikorwa.

Mu gihe cyose ukiri mu isi, ntuzatekereze ko wageze aho Satani atagushobora. Azahora atera imyambi. Ariko iyo ufite Kristo, amazina yawe aba yanditswe mu gitabo cy’ubugingo. Icy’ingenzi si ubutunzi bw’isi, ni uko izina ryawe riri mu gitabo cy’ubugingo.

Ni ngombwa kwegera Imana no kuyibwira uti: “Data, ndagusabye, shyira izina ryanjye mu gitabo cy’ubugingo.” Kubaha Imana no kugira umutima unyuzwe ni byo bizana inyungu nyinshi. Ibisigaye byose ni iby’igihe gito.

Umubyeyi wo ku isi ni isoko y’umugisha ku mwana. Ariko Umubyeyi Data wo mu ijuru ni isoko y’umugisha urambye, udashira, utagengwa n’ibihe. Iyo ufite Imana mu mutima wawe, uba ufite byose. Iby’isi birashira, ariko umugisha uva kuri Data wo mu ijuru uhoraho iteka.

Inyigisho yose kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.