× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igikorwa cyo gufasha abana bo mu Bugesera Kate Bashabe yakoze ni igisobanuro cy’idini ry’ukuri

Category: Ministry  »  January 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Igikorwa cyo gufasha abana bo mu Bugesera Kate Bashabe yakoze ni igisobanuro cy'idini ry'ukuri

Kuri uyu munsi wa Gatandatu, ku itariki 6 Mutarama 2024, Kate Bashabe yakoze igikorwa kiza cyo gufasha abana bo mu Karere ka Bugesera abaha ibikoresho by’ishuri, ibyatumye abamenye ibyo yakoze bamushimira bakanamusabira imigisha ku Mana.

Nk’uko Bibiliya ibivuga, idini ry’ukuri ni ukwita ku bakene. _Yakobo 1: 27
Iki gikorwa cy’urukundo Kate Bashabe yagikoreye mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rweru. Kitabiriwe na Meya w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, umuhanzi Bruce Melodie, umuhanzi Christopher Muneza na Mama wa Kate Bashabe.

Abana bagera kuri 660 ni bo bafashijwe, bagurirwa ibikoresho by’ishuri bazifashisha mu basubiyeyo guhera kuri uyu wa Mbere ku itariki 8 Mutarama 2024 kuko bose bari baravuyemo.

Kate Bashabe wavutse ku itariki 9 Nzeri 1990 (afite imyaka 33) ni Umunyarwandakazi ukorana umwete akaba ari umwe mu bakobwa b’abakire u Rwanda rufite. Asengera muri Women Foundation Ministries yashinzwe ndetse iyoborwa na Apostle Mignonne Kabera.

Uyu mukobwa wuje ubumuntu muri we, yatangiye ibikorwa by’urukundo kera kuva yashinga Kabash Brand na Kabash Soucie Organisation ikora ibikorwa by’urukundo.

Muri 2010, Bashabe yatsindiye amarushanwa ya Miss MTN ndetse anaba ambasaderi wa MTN muri uwo mwaka. Yanabaye Nyampinga w’Akarere ka Nyarugenge. Mu gihe yarangije amashuri yisumbuye, yanatangiye gutanga serivisi za protocole ku masosiyete menshi nka MTN, FERWACY n’ibikorwa byamasosiyete y’andi.

Muri 2011, Bashabe yabaye umuyobozi ushinzwe kugurisha no kwamamaza ibicuruzwa muri farumasi ya RAK. nyuma yo gukora muri farumasi ya RAK imyaka hafi ibiri muri 2012 yatangije isosiyete ye itumiza ibicuruzwa mu mahanga birimo imodoka, imyenda, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi.

Nyuma y’amezi make, yahisemo gukurikiza inzozi zo mu bwana bwe mu myambarire maze afungura inzu y’imyambarire yise Kabash. Nyuma yo gutera imbere mu mwuga we, Bashabe yahisemo gutangira ibikorwa by’urukundo.

Muri 2017, yateguye ibirori by’ibikorwa by’urukundo aho abahanzi baririmbaga Live, hagatangwa amafaranga yo kwitabira, hanyuma ayabonetse agafasha mu gutera inkunga abana bakennye mu Rwanda.

Amafaranga yakusanyijwe muri iki gikorwa yakoreshejwe mu gutera inkunga abanyeshuri barenga 500 bo mu Rwanda. Yahise ashyiraho Kabash Cares muri 2018. Kabash Cares ni igikorwa gitera inkunga abanyeshuri batishoboye ku buryo babona ibikoresho by’ishuri.

No muri uyu mwaka wa 2024 arakomeje. Nk’uko bimenyerewe, gukorera Imana si ukujya mu rusengero gusa cyangwa gusoma ijambo ry’Imana gusa, ahubwo bikubiyemo no kwita ku mfubyi, abapfakazi n’abakene.

Yakobo 1:27 “Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi.”

Nyuma yo gukora ibi, abamenye ibyo yakoze bari kumushimira bamusabira imigisha bati “Burya mu Rwanda haracyari abantu beza”, “Imana izabiguhembere”, “kibaye n’abandi bameraga nkawe n’ibindi.” Uwitwa Umutoni Grace we yagize ati: “Imana ige iha umugisha abakobwa nkawe.”

Kate hamwe na Meya wa Mugesera

Kate Bashab asengera muri Women Foundation Ministry

Umubyeyi wa Kate Bashabe yashimiwe ku bwo kurera neza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.