× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ihumure: Iki gisigo kirimo ubutumwa bwo kwiyambaza Imana ni wowe gusa kigenewe

Category: Ministry  »  March 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ihumure: Iki gisigo kirimo ubutumwa bwo kwiyambaza Imana ni wowe gusa kigenewe

Abanyeshuri babiri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ‘Musekura Jean’ na ‘Uwase Nelly’ bafatanyije gukora igisigo bise ‘Ihumure’ kirimo ubutumwa bwo kwiyambaza Imana, nyuma yo kureba ibyo abantu bashakiramo ihumure ariko ntibaribone byuzuye.

Abantu benshi muri iki gihe, iyo bahanganye n’ibigeragezo, imihangayiko cyangwa ibiza, banywa inzoga ngo babyiyibagize mu buryo bwo gushaka ihumure. Abandi bashaka abajyanama mu by’imitekerereze ya muntu, kugira ngo babafashe kubona ihumure. Ku rundi ruhande, cyane cyane ab’urubyiruko bakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye kugira ngo bahabonere ihumure, babashe kwiyibagiza agahinda.

Icyakora ibi byose ntibimara kabiri, kuko ihumure bahakura ritajya rimara kabiri. Ibi ni byo bashingiyeho mu gukora iki gisigo Ihumure, kuko babonye nta handi ryava hatari ku Mana.
Musekura Jean asubiramo ibyo abajyanama bavuga bagira bati: “Icyumweru ni iminsi irindwi, umunsi ukagira 24. Koresha icyo gihe wikunde, wumve ko ari wowe ukwiriye ibyiza, ubundi wite ku ruhu rwawe, uharanire kugira amagara mazima.” Ubwo amahoro y’umutima cyangwa ihumure ni ho warishakira.

Uwase Nelly uba uhumuriza Musekura Jean muri iki gisigo, we atangira amwereka ko abantu bize kwigaragaza uko batari, bagahorana inseko inyuma mu mutima bashira, bajya kwigaragaza bakigaragaza mu mafoto meza yafatiwe ahantu heza ngo berekane ko bafite amahoro, wayabona ukumva ko ari wowe wavutse nabi, kandi burya ngo ubashije kumenya ibyabo neza wakumirwa, ugasanga ari wowe nibura wahiriwe mu bibazo ufite.

Agira ati: “Nge ndumva waratandukiriye niba ubaho ureba ku bandi, ntuzigera unezererwa na rimwe, ahubwo uzahora mu kigare, ubuzima bukwigarame wibure. … Mu buzima ibibazo bihoraho, uretse ko twe nta cyo twabikoraho, usibye kwiringira Imana ihoraho, kuko ayo mahoro yose wifuza ni yo iyatanga, ntuzayobere ahandi.

Mu nzira zose numvise umbwira ntiwafashe umunsi basi ngo usenge, ahubwo wiciriye inzira wowe ubwawe ushakisha amazi mu butayu, none ngo umutima uzashira umwuma? Iyi si yahinduriye ibintu inyito, ubwigunge bwabaye ubwikunde. Nk’uko wabimbwiraga, ikunde ubwawe yabaye intero, yewe benshi ibabera umwitero, uzarebe banabyambara ku myenda.

Ni uko rero muri byose nkubwiye, nta handi hari ihumure ry’umutima, usibye ku Mana yo mu Ijuru. Ibyago byawe n’amakuba yose biyishyire imbere umaramaje, ubundi urebe ko hari icyo uyiburana.”

Aba bombi, Musekura Jean na Uwase Nelly basanzwe biga amasomo agendanye n’ubuhanzi. Hari ibindi bihangano bakora birimo inyigisho zafasha abantu bo mu ngeri zose, urugero nk’ikinamico ‘Imboni y’Ubuzima’ n’ibindi.

Musekura Jean afite igisigo gikunda gucurangwa n’abantu benshi ku Cyumweru, na cyo cyo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Nsindagiza.’ Wumvise neza iki bise ‘Ihumure’, wumva ko byose bigaruka ku kuba mu isi nta humure, amahoro n’ibyishimo nyakuri wahabonera, uramutse utisunze Imana yo nyiri ihumure ngo igusindagize.

Byose wabibona ku muyoboro wa YouTube ‘Musekura Jean’.

Musekura Jean n’Uwase Nelly bari bamaze igihe kinini bategura iki gisigo

UMVA IGISIGO CYA MUSEKURA NA UWASE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.