Kuririmba ni ibintu byabo ndetse bararirimba benshi bakihana abandi bakabohoka, ariko basanze ari na byiza gukoresha ubundi buryo bw’ivugabutumwa kugira ngo hakomeze kuboneka iminyango myinshi yabiyegurira Imana.
Abo ni True Promises bamamaye mu ndirimbo "Mana Urera" yafashe bugwate abakunzi b’umuziki wa Gospel n’abandi banyuranye, barayikunda bikomeye. Uvuze ko ariryo tsinda rikunzwe cyane muri iyi minsi kandi rihorana udushya, ntiwaba ubeshye!!.
Amakuru Paradise.rw yatohoje ni uko aba baririmbyi baherutse gukora ivugabutumwa riciye muri Siporo aho bakinnye umupira w’amaguru, bagataha intsinzi. Ni umukino wagaragaje ko uko bafite imihogo igororotse ari nako bafite amuguru azi gucunga ruhago.
Umwe mu baririmbyi ba True Promises wahaye Paradise.rw aya makuru, yatubwiye ko "True Promises Ministries yatsinze Cooperative y’Abanyonzi muri Ntarama ibitego 2 kuri 1".
Andi makuru twamenye binyuze kuri Twitter y’umunyamakuru Byumvuhore Frederick ni uko uyu mukino bawukinnye mu rwego rw’ivugabutumwa rikorewe muri siporo, ndetse bikaba byari muri kompanye yiswe "Jesus Is All About Life Campaign".
Ubutumwa yanyujije kuri uru rubuga, yabumenyesheje abandi bantu bazwi muri Gospel ari bo All Gospel Today, Rev. Alain Numa wo muri Shiloh Prayer Mountain Church, Ev. Hillary Becky ndetse b’umunyamakuru Mupende Gedeon wa inyarwanda.com. Yanabumenyesheje Akarere ka Bugesera.
Yanditse ati: "#Jesusisallaboutlife" campaign-Ntarama sector, Bugesera District.
Ikipe ya True Promises. Tuvuge ubutumwa bwiza dukoresha impano zose n’ubushobozi bwose Uwiteka yaduhaye. @AGT_Rwandan @anumino @TmanGideon @queenbecca012 @BugeseraDistr
Amakuru avuga ducyesha Ikinyamakuru Gospel Time ni uko abagera kuri 319 bakiriye agakiza nyuma y’ivugabutumwa True Promises yakoreye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, aho yagendaga ivugabutumwa kuri buri nzu. Ni ivugabutumwa ryasozwe n’umupira w’amaguru.
Abakinnyi ba True Promises batsinze Koperative y’Abanyonzi muri Ntarama
Abarenga 300 bakiriye agakiza
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMWAMI NI MWIZA PE" YA TRUE PROMISES