× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imana irabikoze! Assoumpta wa RBA yasezeranye imbere y’Imana na Caleb (AMAFOTO)

Category: Wedding  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

Imana irabikoze! Assoumpta wa RBA yasezeranye imbere y'Imana na Caleb (AMAFOTO)

Abayezu Assoumpta umunyamauru wa RBA wakoze ku bitangazamakuru nka Radio/Tv Isango Star na Tv10, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Caleb Niyobuhungiro.

Ibirori by’ubukwe bwabo yaba gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana, byabaye tariki 27.12.2022 bibera kuri Golden Rebero muri Kigali. Ni nyuma y’iminsi 5 basezeranye mu mategeko. Assumpta yahise avuga ati "Imana irabikoze nasezeranye mu mategeko na byose byanjye".

Tariki 30 Gicurasi 2022 Assoumpta yambitswe impeta y’urukundo [Fiançailles’] n’umukunzi we Niyobuhungiro, amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.

"Imana itugende imbere, ituyobore muri uru rugendo dutangiye. Ndagukunda mukunzi" Caleb abwira umukunzi we Assumpta. Uyu musore wirunduriye muri Assumpta yanditse kuri Instagam ati "Imana ikomeze ituyobore mu nzira ducamo".

Bari banezerewe cyane

"Nasezeranye na byose wanjye"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.