Aramusubiza ati: Witinya kuko abo turi kumwe ari benshi kuruta abari kumwe nabo. Nuko Elisa arasenga ati: Uwiteka ndakwinginze, muhumure amaso arebe. Nuko Uwiteka ahumura amaso y’uwo musore, abona umusozi wuzuye amafarashi n’amagare by’umuriro bigose Elisa". (2Abami 6:16-17).
Reka gutinyishwa n’ingabo nyinshi za Satani ubona ko zikuzengurutse zakugabyeho ibitero bikaba byakuzaniye kwiheba. Senga usaba Uwiteka agukore ku maso wirebere ubwinshi bw’ingabo zikurinze kandi zikomeye, erega iyakurinze cya gihe nawe wibuka ntaho yagiye n’ubu iri kumwe nawe. Nihabwe icyubahiro,
Gehazi yabonaga byakomeye mw’Isi y’umubiri icyo yarebaga ni ibyago gusa, ariko mw’Isi y’umwuka ubutabazi bwari bwahageze kare, erega Imana yacu ni Rubasha tubyemere, ibasha gukora ibyo twe tutatekerezaga.
Aho imbaraga zamuntu zirangirira niho iz’Uwiteka Imana ishobora byose zitangirira, Imana iragukunda icyampa ukamenya agaciro k’urukundo igukunda, ntiwazongera gukuka umutima, imbabazi zayo ziri kuri wowe.
Akira Ubuntu umwana w’Imana Yesu yakuzaniye, wizere Yesu umwami wawe, ubeho mu bushake bw’Imana, ubundi urebe ngo irakugirira neza. Humura muvandimwe Uwiteka ari kumwe nawe.
Prophetess Selena