Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru. (Abafilipi 3:13;14)
Aho tugana niho h’agaciro kuruta kure aho tuvuye. Ibyahise, wenda byaradukomerekeje, byaratunejeje, byaratwubatse, byaratwigishije cyangwa se byaradusenye.
Gusa, icyo nakubyira uyu munsi, uri umusaruro y’ibyo wahaye umwanya mu gihe gishize. Icyo nakubaza ni iki: Waba wishimiye aho ugeze? Waba wageze aho wifuzaga? Wasohoje ibyo Imana yakuremeye? Igisubizo cyawe niba ari oya, rero reka kwita ku byahise.
Abakubabaje, n’ayo matiku agutinza agufata umwanya yirengagize. Ntacyo bizakumarira guhora urakariye abantu, ngo utegereje ko basaba imbabazi, ntazo bazasaba kandi ubuzima buzakomeza ndetse urushaho gusazishwa n’umutima mubi uzakurimbura. Inama nakugira ni ukubabarira, wibagirwe kandi utumbere aho Imana iri kuguhamagarira.
Rero, niba wumva wageze aho Imana igushaka, hubake kandi tegura abazakomeza umurimo Yagutangiyemo. Kuko utazahaguma iteka, ejo uzahava. Utimuwe ahandi, uzahagwa.
Mbese niba nta kindi gisigaye cyo gukora, ni kuvuga ko nta mumaro ugifite. Uzasimburwa n’ufite umumaro.
Kuba utarapfa ni uko ugifite ejo kandi ugifite n’umumaro. Perezida w’igihugu yatwigishije kwihesha agaciro. Uburyo bwiza bwo kubikora ni ukumenya umumaro wawe kandi ukawuhagararaho neza wubaka ejo kubwawe, abawe n’igihugu. Uzaba ushoje icyo waremewe.
Ariko n’ujya kubikorera mu matiku, uzananirwa ntaho uragera kandi uzabibazwa. Icyo gihe ntuzanga impamvu y’abakubabaje, kuko wasabwe kubabarira, rero bikore hakiri kare.
Yego, biragoye, ariko Yesu yagushoboza. N’ubimusaba azabikora kandi uzabigororerwa.
Shalom, Pastor Christian Gisanura