Abahanga bavuga ko umurage uruta iyindi udashobora gusibangana nyuma yo gupfa, ari umuryango. Abagukomokaho bashobora kukubera umurage ukomeye kuko bameze nka ya mabuye (Monuments) y’urwibutso.
Umuramyi Nsabimana Gisèle Precious, wamenyekanye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana nka Gisèle Precious, yitabye Imana tariki 15 Nzeri 2022 mu buryo butunguranye dore ko atari arwaye. Icyakora hari hashize iminsi micye abyaye abazwe, imiti yafataga bikaba bikekwa ko ari yo yamugizeho ingaruka na cyane ko hari ubwo byageraga akavuga ko ari kubabara mu nda.
Paradise.rw yaguteguriye imirage itatu yasizwe n’umuramyi Gisèle
1. Umwana Gisèle Precious yasize
Gisele nubwo yari amaze igihe gito yubatse agatabaruka, yasize umwana kandi uwo mwana ni igice cy’amaraso yasize ku isi kandi kitazibagirana. Uyu mwana mu mikurire ye no mu kubaho kwe, azahora ameze nk’umurage ku miryango yombi n’inshuti z’umuryango ndetse n’Itorero.
2.Ibihangano bya Gisele
Gisele Precious wakunzwe mu ndirimbo "Imbaraga" na "Umusaraba" yasoje urugendo rwe, ajya kumenyekana muri Gospel Music, yabanje gushyira ahagaragara ibihangano byafashjie benshi ndetse ategura ibitaramo bikomeye birimo n’ibya Noheli (Christmas), nyuma ashyira hanze ibihangano bitandukanye kugeza kuri Album yamugejeje ku rugendo rwe rwa nyuma.
Iyi mirimo yakoze ifite agaciro gakomeye mu kwibukwa ndetse izi ndirimbo byaba ku bantu bazazirimba, abazazicuranga kuri Radio na Televiziyo, bizama umurage ukomeye ku bafana (public) ndetse na nyuma bishobora gutuma izi ndirimbo zihembura benshi kandi zimenyekana cyane.
3. Umurimo w’Imana yakoze mu Itorero
Ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu azaherekezwa n’imirimo yakoze akiri ku isi. Nkuko buri mukristo wese akora imirimo itandukanye mu nzu y’Imana, Gisele Precious nawe mu itorero rya ADEPR yabarizwagamo, yakoreye Imana kandi azahora yibukirwa ku bikorwa byinshi mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, korali, ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye yakoze akiri ku isi.
Ubu, hateguwe igitaramo cyo kumwibuka no kwizihiza ubuzima bwe. Giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022 muri Dove Hotel ku Gisozi kuva saa munani z’amanywa. kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.
Iki gitaramo cya Gisele Precious gitegerejewe n’abantu batandukanye ndetse kizaberamo ibikorwa bitandukanye birimo ugushyira ku mugaragaro album ye no gutangiza umuryango (Foundation) uzajya uzirikana ibikorwa bya Gisele Precious.
Abafana n’abakunzi ba Gisele Precious barahamagarirwa kwitabira iki gitaramo cyo kumurika iyi album ndetse no kumwibuka.
Iki gitaramo kiraba kuri iki Cyumweru
Umugabo wa Gisele Precious mu kiganiro n’itangazamakuru
Alex Dusabe azaririmba muri iki gitaramo
Papa wa Gisele Precious
Ubwo baganirizaga itangazamakuru ku gitaramo bateguye
REBA IBYAGARUTSWEHO MU KIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU
INDIRIMBO "UMUSARABA" NI YO YA NYUMA YAKOZE MBERE YO GUTABARUKA