× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel: Imbamutima za Prosper Nkomezi nyuma yo gusura umusozi wa Gologota n’imva ya Yesu

Category: Artists  »  3 hours ago »  Pacifique Iraguha

Israel: Imbamutima za Prosper Nkomezi nyuma yo gusura umusozi wa Gologota n'imva ya Yesu

Umuramyi Prosper Nkomezi yasazwe n’umunezero nyuma yo gusura umusozi wa Gologota, umusozi ufite kinini uvuze mu myemerere y’Abakrisitu aho avuga ko atari urugendo rwo gutembera gusa ahubwo ari igisobanuro cy’aho agakiza gahurira n’urukundo.

Nkomezi yageze i Tel Aviv ku wa 17 Gashyantare 2026, agiye kwitegura igitaramo giteganyijwe kuba ku mugoroba w’uyu munsi tariki ya 21 Gashyantare 2026.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Nkomezi yagaragaje ko ku munsi w’ejo tariki 20 Gashyantare 2026, yanyuzwe no gusura uduce tumwe na tumwe tubitse amateka ya Yesu akenshi usanga abayazi barayakuye muri Bibiliya gusa.

Ati: “Ku munsi wa gatatu muri Israel, nagize umugisha wo gusura Gologota, ubusitani burimo imva y’umwami wacu Yesu Kirisito, umusozi Yesu yakundaga gusengeraho cyane ari wo yazamukiyeho amaze kuzuka, ari na wo yigishirijeho abigishwa be gusenga rya sengesho dukunda gusenga (Garden of Gethsemane), ku kidendezi cya Bethesda, no ku rukuta rw’amaganya (The western wall).”

Arakomeza ati: “Nasuye kandi umugezi wa Yorodani aho Yohana yamubatirije, ntabwo byari ugusura gusa ahubwo rwari urugendo rwo kwizera, aho kwigomwa bihura n’urukondo, aho isengesho ryarimo agahinda, aho gukira byazanye icyizere, aho kwizera kugikomeweho, Kirisito ariho, yahozeho kandi azahoraho iteka ryose.”

Prosper Nkomezi akoze urwo rugendo nyuma y’ukwezi kumwe asabye umukunzi we ko yazamubera umugore amwambika impeta y’urukundo bikaba biteganyijwe ko ari butarame ku mugoroba w’itariki 21 Gashyantare 2026.”

Prosper Nkomezi azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Sinzahwema, Urarinzwe, Humura, Ibasha gukora, Wanyujuje, Singitinya n’izindi.

Prosper Nkomezi amaze iminsi muri Israel mu rugendo rw’ivugabutumwa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.