× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo "God of Miracles" ya Aline Gahongayire yahumurije benshi bayisobanukiwe - Jya muri ibyo bihumbi

Category: Artists  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Indirimbo "God of Miracles" ya Aline Gahongayire yahumurije benshi bayisobanukiwe - Jya muri ibyo bihumbi

Indirimbo ya Aline Gahongayire yitwa ‘God Of Miracles’ cyangwa Imana y’Ibitangaza, nyuma y’iminsi mike abantu bayumva ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki we (Spotify, iTune, …), yageze kuri YouTube.

Iyi yafashije benshi babarirwa mu bihumbi babashije kumva icyo ivuze, dore ko iri mu Cyongereza no mu Giswayile gusa. Paradise yifuje gufatanya nawe kuyishyira mu Kinyarwanda, kugira ngo abayiririmba barusheho kumva ibyo baririmba, batita ku njyana gusa, ahubwo bite no ku kivugwamo.

Aline Gahongayire mbere yo kuyiririmba yagize ati: “Ba umuhamya w’imbaraga ziteye ubwoba z’ukwizera, ufatanyije na Aline Gahongayire binyuze ku mashusho y’indirimbo (God of Miracles) Imana y’Ibitangaza.

Reka amashusho n’amajwi by’iyi ndirimbo bikujyane mu byiringiro byo gutabarwa kw’Imana. Jya mu bihumbi byakozwe ku mutima n’ubutumwa bukiza ubugingo buri mu ndirimbo.

Ba umuhamya w’ibitangaza wahuye na byo mu rugendo rwawe rwo kwakira agakiza no kwizera. Ntucikwe n’ubuhamya bwo guhinduka. Reba nonaha, usobanukirwe ibitangaza bidasanzwe by‘Imana y’ibitangaza.”

Inzira yo kubanza gusobanukirwa ibitangaza by’Imana, ni ukubanza kumenya icyo ndirimbo isobanuye.
Igitero cya mbere:
“Mana yo kwizerwa,
Uri Imana y’ibitangaza.
Ntiwigeze utsindwa’
Utsinda ibihe byose.

Uzi imigambi umfiteho
Si imigambi yo kungirira nabi
Ni imigamb yo kuzana ibyiza
Uhora utsinda ibihe byose.

Inyikirizo:

‘Ushobora byose,
Ushobora byose,
Nyagasani Mana
Ushobora byose.

Ubuzima bwange
Ni ubuhamya,
Ku byo wakoze byose
Nongeye kugushimira.’

Igitero cya kabiri:

Uri inzira,
Ukuri n’ubuzima.
Nta n’umwe ugera kwa Data
Atakunyuzeho.
Uri utanga ubuzima,
Jireh, Shamah, Nissi
Uwo ni we uri we.

‘Ikirere, ukwezi n’inyenyeri ni ibiremwa byawe
Kandi umwuka wawe wahumekeye ubuzima
Izina ryawe ni ryiza
Izina ryawe riraryoshye
Izina ryawe ni ryiza
Izina ryawe rishobora gukiza.

Inyikirizo:

‘Ushobora byose,
Ushobora byose,
Nyagasani Mana
Ushobora byose.

Ubuzima bwange
Ni ubuhamya,
Ku byo wakoze byose
Nongeye kugushimira.’

Yego urabishoboye
Ndakwizeye
Ushobora byose
Ushobora byose
Izina ryawe yesu.

Aline Gahongayire yifuza gufatanya nawe guhamya ibitangaza by’Imana

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA ALINE GAHONGAYIRE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.