× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umuhanuzi wari mu gitaramo cya Ben na Chance yahanuriye Alicia na Germaine ubuhanuzi bukomeye

Category: Testimonies  »  57 minutes ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Umuhanuzi wari mu gitaramo cya Ben na Chance yahanuriye Alicia na Germaine ubuhanuzi bukomeye

Igitaramo “Easter Jubilee” cyateguwe n’abaramyi Ben na Chance muri BK Arena ku munsi wa Pasika, tariki ya 5 Mata 2026, cyasize amateka atari make mu mitima y’abacyitabiriye, haba ku bwitabire budasanzwe ndetse n’ubuhamya bwagiye butangirwa aho.

Muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi kugeza inyubako ya BK Arena yuzuye, hanagaragayemo abahanzi batandukanye baje gufatanya kuramya no guhimbaza Imana, barimo itsinda Alicia na Germaine, bagezweho cyane mu muziki wa Gospel.

Alicia na Germaine bahereye ku ndirimbo yo mu gitabo, bakurikizaho "Uriyo" na "Ibendera" iri mu njyana y’amapiyano. Ubwo aba bakobwa bavukana bari ku ruhimbi barimo kuririmba, bari bambaye inkweto zishinguye, bituma Germaine atisanzura neza, akuramo inkweto kugira ngo atambire Imana yirekuye.

Mu gihe ibi bihe byo kuramya byari bikomeje, umwe mu bahanuzi wari witabiriye iki gitaramo yahawe ubutumwa, arerekwa. Nyuma, yatanze ubwo buhamya bwakoze ku mitima ya benshi, agaragaza uko yumvise ayobowe n’Umwuka w’Imana mu buryo budasanzwe.

Yagize ati: “Igihe Germaine yari ari kuririmba yakuyemo inkweto, nge nari ndi gusenga. Twari twazanye na mushiki wange, mushiki wange afata video ye nge ntabizi ndi gusenga. Umwuka wera arambwira ngo ‘itegereze iyo Arena yose, Imana ihaye umugisha ibirenge byanyu, muzakandagira kuri stage nyinshi nka ziriya ku bw’ubuntu bw’Imana.’”

Uyu muhanuzi yakomeje asobanura ko nyuma yo gusenga, mugenzi we yamweretse amashusho yafashe, akabonamo Germaine ari kuzenguruka ku rubyiniro nta nkweto yambaye, ibintu yahise ahuza n’ubutumwa yari amaze kwakira mu buryo bw’umwuka.

Yakomeje asobanura ati: “Nasoje gusenga, sister anyeretse video mbona koko Germaine yambaye ibirenge ari kuzenguruka stage, mpita mbihuza n’ibyo Umwuka wera yambwiye”.

Ku ruhande rw’abahanzi Alicia na Germaine, na bo bagaragaje ko kuririmbira muri BK Arena ari intambwe ikomeye mu rugendo rwabo, cyane ko ari igitaramo cya mbere bakoreye imbere y’imbaga nini kuriya. Baririmbye indirimbo zirimo “Uriyo”, “Ibendera”…, bakaba baravuze ko byari inzozi zabaye impamo.

Igitaramo “Easter Jubilee” cyari cyuzuyemo amarangamutima akomeye, aho uretse kuramya no guhimbaza Imana, cyabaye n’umwanya wo guhindura ubuzima bwa benshi, nk’uko byanagarutsweho n’abandi bahanzi barimo Alicia na Germaine bavuze bati: “Byari birenze gutarama, Imana yigaragaje, kandi imitima myinshi yabohotse.”

Iki gitaramo kandi cyasize isomo rikomeye ku bitabiriye, rigaragaza ko umuziki wa Gospel utari uwo kwidagadura gusa, ahubwo ko ushobora kuba inzira yo gutanga ubutumwa, guhumuriza no guhindura ubuzima bw’abantu.

Ubuhamya bwatanzwe n’uyu muhanuzi bwiyongera ku bindi byabereye muri iki gitaramo, bukomeje kugaragaza ko hari byinshi byabereye muri BK Arena bitabonwaga n’amaso gusa, ahubwo ko byari ibikorwa by’umwuka byasize isomo rikomeye ku babihagazeho, ari na cyo gituma abantu benshi basaba Ben na Chance gukomeza iki gitaramo, kikaba ngarukamwaka.

Alicia

Germaine

Alicia na Germaine bahanuriwe kuzataramira ku mbyiniro nyinshi zimeze nka BK Arena

Ni ubwa mbere bari baririmbiye ahantu hari abantu benshi, by’umwihariko muri BK Arena

REBA UKO ALICIA NA GERMAINE BITWAYE MU GITARAMO CYA PASIKA MURI BK ARENA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.