× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ingingo 3 z’ingenzi zivana umuririmbyi ahantu hamwe zikamushyira ku rundi rwego

Category: Entertainment  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

Ingingo 3 z'ingenzi zivana umuririmbyi ahantu hamwe zikamushyira ku rundi rwego

Mu Rwanda hari abaririmbyi beza benshi ndetse n’abakora akazi ka muzika baragwiriye.

Bimwe mu bibaranga usanga bitavugwaho kimwe. Hari abakeka ko kwiga muzika ku Nyundo, kugira uburambe n’ubushobozi bwo kujya muri Studio ari byo kamara.

Ubusanzwe umuririmbyi mwiza arangwa n’intumbero ndetse gushyira imbere akazi karimo ubudasa mu byo akora byose

Ibiranga umuririmbyi mwiza

Ese ujya wifuza umunsi umwe kuzaba icyamamare, umuhanzi mwiza ndetse ukanagira tekinike z’imiririmbire? Ntuzakenera ibintu birenze ibi bikurikira

1.Ijwi riryoshye

Amajwi aratandukanye bamwe bariririmba neza bakagira ubuhanga ariko hari n’abagira ijwi riryoshye. Hari ijwi wumva ukumva riragutwaye, mu marangamutima. Nubwo ushobora kwiga kuririmba ukabigeraho, abahanga bemeza ko kugira ijwi ryiza ari cyo cy’ibanze.

2. Gukunda Muzika nk’ubuzima

Bamwe baririmba bagamije kwishimisha. Ariko gukunda uyu mwuga biza ku mwanya wa mbere. Uku gukunda ibyawe ni byo bigutera imbaraga zo guhangana n’ibyo bigutera imbaraga zo guhangana n’ibyitambika mu nzira zawe. Ni ijwi kandi rigutera gukomeza no gukora mu gihe abandi bananiwe.

Abantu benshi batekereza ko kumenya kuririmba ari maji cyangwa ubufindo. Akenshi bituruka ku rukundo usanzwe ushyira mu bintu ushaka (passion). Uku gukora ibyo ukunda bitera gushobora kuko buri teka iyo ugiye mu kintu udakunda ugikora nkugihatirwa kandi birumvikana ntikigenda neza.

3.Kwiyemeza no kudacika intege

Maji ntagitangaza ikora mu isi y’ubugeni. Gutsinda no kumenyekana kwawe muri muzika biva mu bikorwa byawe n’imbaraga ushyira mu muziki wawe. Zirikana ko imbaraga mu kazi no mu mirimo yawe yose izaba ingana na 120% ndetse no kurenga n’ibyo abantu bakwifuzaho.

Ikinyabupfura ni urufunguzo rwa byose, buri teka iyo udafite ikinyabupfura ushobora kubura ukwihangana. Ushobora kurambirwa kugera ku ntego yawe.

Umuririmbyi mwiza yakabaye arangwa no kudacika intege igihe cyose ibyo yiyemeje bitinze kugerwaho kandi akarangwa n’ikinyabupfura. Mu nzira zose ikinyabupfura gituma uhangana n’ibyitambika imbere yawe ndetse nibisitaza bituma utagera ku nzozi zawe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.