× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rocky yatengushye Abakristo n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuri iyi Noheri

Category: Entertainment  »  December 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Rocky yatengushye Abakristo n'abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuri iyi Noheri

Rocky yatengushye Abakristo n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuri uyu munsi mukuru wa Noheri wo muri 2023, binyuze mu gutera abantu urujijo, ababwira ko agiye gusohora indirimbo yo kuramya no guhimbaza ariko ntavuge uhimbazwa uwo ari we, bagakeka ko ari Imana kuko ni yo izwiho kuramywa no guhimbazwa.

Muri iki Cyumweru gishize cyarangiye kuri 24 Ukuboza 2023, yateguje abantu ko afite indirimbo izahuriramo ibyamamare bikomeye mu Rwanda mu ngeri zose yitwa Pressure. Amagambo yavuze yatumye bamwe batekereza ko izaba ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

Ku rubuga rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 500 yagize ati: “Akaririmbo ko kuramya no guhimbaza karaje vuba. The 25 th Dec 2023 turabatamo.” Bakimara kubona ijambo ‘Kuramya no Guhimbaza’ nubwo ari nta rindi jambo yarengejeho, byarumvikanaga ko ari Imana izaba ihimbazwa.

Ibinyuranye n’ibyo, indirimbo iri kuramya ibindi bintu ikanabihimbaza, kandi birimo ibyo Abakristo n’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana banga urunuka. Amashusho yayo arimo abantu biyandaritse ndetse n’imvugo zibasira abandi.

Yago ni umwe mu bibasiwe kuko bafitemo umurongo ugira uti: “Yago yica umuziki.” Ibi byababaje abakunzi ba Yago bituma batuka Rocky kuri Instagram ahatangirwa ibitekerezo.
Yago aherutse gusohora album ye ya mbere yise "Suwejo", igitaramo cyari kirimo na Aline Gahongayire uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Ni igitaramo cyagenze neza bikaba biri mu byababaje abafana be kumva bamuririmba ngo yica umuziki. Iyi ndirimbo ya Rocky iramya kandi igahimbaza ibindi bintu bitari Imana, yahuriwemo na Kadaffi Pro inshuti ya Rocky akaba na Fotogarafe we, Deejay Brianne akaba n’umushyushyarugamba;

Rocky Kimomo nyiri ukuyitegura, Sean Brizz umuhanzi uzwi cyane mu Rwanda, Ddumba ubica bigacika ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Instagram, Drirector Jacob Legacy, Jamal Microjeni, Savimbi ukunzwe cyane mu Rwanda mu basobanuzi b’amafilime, umugabo utunganya amajwi Producer Rush na Bob Pro Producer uzwiho guhuza amajwi.

Nubwo yasohotse ku munsi wahariwe kwibukaho isabukuru y’ivuka rya Yesu mu madini n’amatorero amwe n’amwe, ntihimbaza Imana nk’uko byari byiteguwe n’abafana.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.