Golden Mic Challenge ni irushanwa rigenewe abakiri bato, ryateguwe na Ingoma Art, mu rwego rwo guteza imbere impano z’abana, hashingiwe ku ndangagaciro za Gikristo.
Mu gihe impano z’abana zikomeje gushakishwa no gutezwa imbere mu Rwanda, kompanyi Ingoma Art yashyize imbaraga mu gikorwa cyihariye cyiswe Golden Mic Challenge, amarushanwa arimo kuririmba, kubyina n’imivugo, agamije gufasha abana bari munsi y’imyaka 18 kumenya impano zabo, kuzifata nk’umurage wabo ndetse no guhabwa icyerekezo cy’ubuzima n’umwuga bazakurikira.
Nyuma yo kurangiza amasomo ye ku Ishuri ry’Ubugeni n’Umuziki rya Nyundo mu 2016, Iradukunda Albert Mutsinzi, uzwi cyane acuranga umuziki wo mu bitaramo bikomeye, yahisemo gushyira imbaraga mu gutoza abashaka kumenya umuziki no gufasha abana gutangira kare kuzamura impano zabo.
Yashinze Ingoma Art, kompanyi ikora ibikorwa byo kwigisha umuziki (music training), ubugeni (art), inzira z’amajwi (audio production, sound system), gufotora (photography), gukora amashusho (videography), gutegura ibirori (event planning) ndetse no kuyobora ibikorwa bya music band (band management).
Muri uyu mwaka, Ingoma Art yahisemo gutangiza amarushanwa ashingiye ku ndangagaciro za Gikristo, yibanda ku ntego za Talent Dedication and Career Orientation (Guhanga Impano, Kuzitaho no Kuziha Umurongo), intego zubakira ku magambo atatu y’ingenzi: Born to Shine, Call to Serve, na Inspiring Voice (Kuvukira kwigaragaza no kumurika impano, guhamagarirwa gukorera abandi no gukoresha impano utera abandi imbaraga ukabaha n’icyizere)
Abana bahabwa inyigisho hagati mu marushanwa, zibibutsa abo bari bo, uko bakurikirana inzozi zabo, n’akamaro k’impano ku buzima bwabo.
Golden Mic Challenge yatangiye ku wa 22 Ugushyingo 2025, yitabirwa n’abana bagera ku 104 bari biyandikishije; 96 ni bo bageze ku rwego rwo guhatana kuko abandi 8 batinye kwitabira nubwo bari biyandikishije.
Amarushanwa yatewe inkunga na World Mission High School, ikigo cyashyize imbaraga mu guha Ingoma Art abana bahatana b’abahanga. Indi miryango yafatanyije mu gutanga abanyeshuri irimo Riviera High School, Gloria Academy, na Kigali Christian School.
Kuri uyu wa 6 Ukuboza, ubwo hakorwaga Semi Final, Icyiciro kibanziriza icya nyuma, mu banyeshuri 96 batangiye, 20 ni bo bakomeje muri iki cyiciro. Harimo n’umwana wo muri World Mission High School, akaba murumuna wa Sharon, umugore wa Chryso, umwe mu banyuzwe n’iri rushanwa.
Golden Mic Challenge rigizwe n’ibyiciro bitatu: Kuririmba, kubyina n’imivugo
Ingoma Art yatangaje ko abantu 15 bazahabwa ibihembo rusange, 10 bagahabwa ibihembo byihariye, mu gihe batatu bazahabwa ibihembo byo ku rwego rwo hejuru: Umwanya wa mbere: 1,000,000 Frw, Umwanya wa kabiri: 700,000 Frw, Umwanya wa gatatu: 550,000 Frw. Aya mafaranga azahabwa ababyeyi b’abana.
Ubusanzwe, Iradukunda Albert, wahereye ku myaka 6 yishimira umuziki, amaze kugira izina rikomeye mu muziki nyarwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Yacurangaga piano mu bitaramo bikomeye by’abahanzi nka Meddy, Bruce Melodie, The Ben, ndetse yakoreye mu bikorwa bikomeye nka Rwanda Day, Mo Ibrahim Foundation, no mu Nama ya Afurika Yunze Ubumwe mu 2016.
Yakoranye n’abahanzi mpuzamahanga nka Skyler Jet na Joey Black, kandi yagiye ayobora abahanzi bo ku Nyundo mu bitaramo binyuranye. Guhera mu 2018, yatangiye gahunda yo kwigisha umuziki abawushaka.
Binyuze muri Ingoma Art, yagiye afatanya na NESA mu bikorwa byo guteza imbere ubuhanzi hagati ya 2022 na 2023 i Musanze.
Golden Mic Challenge ni kimwe mu marushanwa yihariye agaragaza uburyo impano z’abana zishobora gutangirwa kare, zigahabwa icyerekezo gishingiye ku ndangagaciro nziza. Mu gihe hategerejwe Final, ubwitabire bw’abana n’ibigo by’amashuri bigaragaza ko iri rushanwa rigiye kuba urubuga rukomeye rwo gutangirizwamo impano nshya zishobora kuzavamo ibyamamare bikomeye mu muziki, imivugo no kubyina mu Rwanda.
Ingoma Art n’umuyobozi wayo Iradukunda Albert bakomeje gushyira imbere icyerekezo cyo kubaka ejo hazaza h’ubuhanzi bufite intego, indangagaciro n’icyerekezo ku bana b’u Rwanda.
Aya marushwa, umufatanyabikorwa wayo wa mbere ni World Mission High School
Iradukunda Mutsinzi Albert yamamaye acurangira ibyamamare birimo na The Ben, dore ko yabyize neza ku Nyundo