× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru ibabaje! Itotezwa ry’Abakristo riri kwiyongera ku Isi cyane cyane muri Afrika

Category: Ministry  »  3 weeks ago »  Our Reporter

Inkuru ibabaje! Itotezwa ry'Abakristo riri kwiyongera ku Isi cyane cyane muri Afrika

Umuryango mpuzamahanga ukurikirana itotezwa ry’Abakristo, Open Doors US, wasohoye raporo yayo ngarukamwaka ya World Watch List 2026, igaragaza ibihugu 50 by’isi aho Abakristo batotezwa kandi bagahura n’ivangura rikabije kurusha ahandi hose.

Umuyobozi mukuru wa Open Doors US, Ryan Brown, yabwiye The Christian Post ko iyi raporo igaragaza ko itotezwa ry’Abakristo rikomeje kwiyongera uko imyaka ishira indi igataha.

Yagize ati: “Turabona ko iyi ari inzira imaze imyaka myinshi, aho itotezwa rikomeje kwaguka. Umubare w’Abakristo batotezwa wavuye kuri miliyoni 380 ugera kuri miliyoni 388 mu mwaka ushize.”

Raporo igaragaza ko Abakristo bagera kuri miliyoni 388 ku isi bahura n’itotezwa rikomeye n’ivangura bazira kwizera kwabo, bikaba bisobanuye ko umwe mu Bakristo barindwi ku isi ari mu bibazo bikomeye. Uyu mubare wiyongereyeho abarenga miliyoni 8 ugereranyije n’umwaka wabanje.

Ryan Brown yavuze ko impamvu zitandukanye ziri inyuma y’iyi myiyongere, ariko agaragaza cyane ubwiyongere bw’ihohoterwa rikabije rikorwa ku Bakristo, cyane cyane muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho ibihugu 14 biri kuri uru rutonde.

Aka karere gafite abaturage barenga miliyoni 720, hafi kimwe cya kabiri cyabo bakaba ari Abakristo. Ni na ho hatuye umunani ku ijana (1/8) by’Abakristo bo ku isi, bigatuma kaba akarere gakwiye kwitabwaho by’umwihariko.

Raporo igaragaza ko Nigeria ari cyo gihugu kiri ku isonga mu bwicanyi bukorerwa Abakristo ku isi. Mu Bakristo 4,849 bishwe bazira ukwizera kwabo mu mwaka w’ibarura, 3,490 bari abo muri Nijeriya, bikaba byarazamutse bivuye kuri 3,100 mu mwaka wabanje.

Somalia yongeye kuza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bibi cyane ku Bakristo, ku nshuro ya kane yikurikiranya. Aweis Ali, wahoze ari Umuyisilamu nyuma akakira Kristo, yavuze ko Abakristo bo muri Somalia bahura n’akaga gakabije, aho n’ubuzima bwabo bwa buri munsi buba buri mu kaga gakomeye.

Raporo kandi yagarutse ku gihugu cya Siriya, cyageze ku manota yo hejuru kurusha ayo cyigeze kigira kuva Open Doors yatangira iyi gahunda mu 2014. Ibi byatewe n’iyiyongera rikabije ry’itotezwa ry’Abakristo mu mwaka umwe rukumbi, ahanini bitewe n’intambara imaze imyaka irenga icumi n’ubuyobozi budakomeye mu gihugu.

Ryan Brown yasobanuye ko nubwo ubuyobozi bushya bwigeze gutanga icyizere cy’ubwisanzure mu myemerere, intege nke mu iyubahirizwa ry’amategeko byatumye imitwe y’abahezanguni yinjira mu myanya y’ubuyobozi, igatoteza Abakristo n’abandi.

Brown yagaragaje ko hari ubwoko bubiri bw’itotezwa: Itotezwa rishingiye ku ihohoterwa rigaragara, nk’iryo muri Nigeria, Itotezwa rishingiye ku gukumira no kugenzura, ryiyongera cyane mu bihugu nka Ubushinwa

Mu Bushinwa, Leta ikomeje gufunga amatorero atanditse, gukuraho ibimenyetso bya gikristo ku nsengero, no gushyiraho amategeko akumira Abakristo mu bikorwa byo gusenga no kwigisha binyuze ku ikoranabuhanga.

Harimo no gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu kumenya no gukurikirana abantu bakekwaho kuba Abakristo.

Nubwo hari impungenge ku bwisanzure bw’idini mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, Brown yavuze ko bitagereranywa n’ibibera mu bindi bice by’isi, ariko bishobora gufasha Abakristo bo mu Burengerazuba kumva no kwifatanya n’abavandimwe babo batotezwa.

Yasoje avuga ko World Watch List atari raporo y’amakuru gusa, ahubwo ari igikoresho cyo gusengera hamwe, asaba Abakristo bo hirya no hino ku isi gusengera bagenzi babo batotezwa, kuko uru rutonde rugaragaza n’ibyifuzo by’amasengesho byihariye kuri buri gihugu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.