× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umupasitori yarashe umugore we nawe arirasa nyuma y’iminsi mike amubwiye ko atabaho atamufite

Category: Ministry  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Umupasitori yarashe umugore we nawe arirasa nyuma y'iminsi mike amubwiye ko atabaho atamufite

Umupastori ukiri muto ku myaka 25, Danny Prenell Jr wari ufite mu nshingano Ururembo kuko niwe wari Pastor mukuru wa Bright Morning Star Missionary Baptist Church muri Pineville muri leta ya Louisiana, yarashe umugore we nawe arirasa nyuma y’iminsi mike amubwiye ko atabaho.

Ibi byabereye imbere by’abana babo ubwo bari muri hotel yitwa Mc Comb hotel. Umugore w’uyu mupastor w’imyaka 27 witwa Gabriell Prenell aracyarwariye mu bitaro kubera ibikomere yatewe n’amasasu abiri yarashwe n’umgabo we.

Yarashwe munda no ku kuboko, nk’uko inzego z’umutekano zibigaragaza. Uyu mugore yari asanzwe afitanye ibibazo n’umugabo we kuko hari ibirego yahoze atanga asaba kwishinganisha guhera mu 2016 aho yagaragazaga ko ahohoterwa n’umugabo we cyane anamukubita cyane, akanatunga imbunda amubwira ko azamurasa. Ibi byatangajwe na KALB.

Nubwo ibi byagenze gutya mu kwezi kwa kane uyu mupastor yari yagaragaye ashimagiza umugore we ku mbuga nkoranyambaga avuga ko atabaho atamufite. Ati; "Mbere na mbere reka ngire icyo mvuga ku mwamikazi wanjye, umugore nkunda, ndagukunda kandi nkugomba ubuzima bwanjye, nakubonye ukura mu buryo bwose uri umubyeyi mwiza, umugore mwiza n’inshuti nziza".

Akomeza agira ati "twizeye Imana ko izaguha andi masabukuru menshi turi kumwe kuko sinzi uko ubuzima bwaba bumeze tutari kumwe’’

Vickie Cater uhagarariye iperereza kuri iki kirego, yasobanuye ibyaha kugeza ubu uyu mupasteri ashinjwa. Ati; "Uyu mugore aracyari mu bitaro ntabwo aramera neza. Umugabo we nyuma yo kuva mu bitaro ubu yahise acumbikirwa n’inzego z’umutekano mu gihe hagikorwa iperereza.

Gusa kugeza ibyaha ashinjwa ni ihohotera ryo mu rugo, guhoza ku nkeke uwo mwashakanya, hakazamo no kubangamira ibikorwa by’ubucuruzi, gusa ibirego bishobora kwiyongera ariko ibyo ni byo ashinjwa kugeza ubu."

Danny Prenell Jr yarashe umugore we nawe ahita yirasa

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.