Zaburi 105:19 "Kugeza aho ijambo ry’Uwiteka ryasohoreye, Isezerano rye ryaramugeragezaga."
Maze gusoma no gutekereza kuri iki cyanditswe, nasanze ikigeragezo gikomeye umuntu arwana nacyo cyihishe mu isezerano rye.
Uko byabaye kuri Yozefu ubwo yarwanye intambara hafi ya zose zikomoka ku isezerano yari afite, uko byagendeye Mose, urugamba Dawidi yabayemo, inkuru za Daniel, ni na ko nawe bikumereye none.
Nasanze umuntu wese wahawe isezerano yarahawe n’ikigeragezo. Iyo utsinzwe n’ikigeragezo uba utinje cyangwa unanije isezerano.
Iyo umuntu ategereje gusohora kw’isezerano aba yiteguye kwakira umugisha. Ariko nize ko Imana itegura umuntu kubera umugisha uri imbere ye mbere y’uko imutegurira uwo mugisha. Ibi biravuga ko itegura nyiri mugisha mbere y’uko imutegurira uwo mugisha.
Ibigeragezo unyuramo niwo muteguro uguha gusingira umugisha ukuri imbere. Ba maso, komera wige, imbere yawe hari ugusohora kw’icyo Imana yakuvuzeho.
Umunsi mwiza kuri twese!
Daily Devotion shared by Dr Fidèle MASENGO, The CityLight Foursquare Gospel Church