Mu nyigisho za Pastor Christian Gisanura zo ku wa 17 Gashyantare 2026, yashimangiye ko Umutima wawe ari isoko n’urusengero rw’Imana; niwita ku mubano wawe na Yo ikawicara mo, uzahinduka isoko y’ubugingo.
Buri kintu kigira isoko, kandi agaciro kacyo kagaragarira ku isoko gikomokaho. Iyo isoko ari nziza, n’icyo itanga kiba gifite ireme. Ubuzima bwacu na bwo bugira isoko, iyo soko ni Imana, Umuremyi w’ijuru n’isi. Kuba turiho, ibyo tugeraho, imbaraga dufite, byose bifite aho bituruka. Ni yo mpamvu kwita ku mubano wacu n’iyo Soko ari ingenzi kurusha ibindi byose.
Mu nyigisho zishingiye ku gitabo cy’Ibyahishuwe 7:14–17, tubona ishusho y’abavuye mu mubabaro mwinshi, bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama. Bahagarara imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera ku manywa na nijoro.
Ntibazongera kwicwa n’inzara cyangwa inyota, kuko Umwana w’Intama azabaragira, akabageza ku masoko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.
Aya magambo atwereka ko Imana ubwayo ari Isoko y’amazi y’ubugingo, Isoko idakama, idahinduka, idacogora.
Hari abantu basuzugura Isoko yabo bikabagwa nabi
Ufite umubyeyi afite isoko. Abantu benshi basuzugura ababyeyi bababyaye cyangwa abababyaye mu mwuka, ntibamenye ko gusuzugura umubyeyi ari ukwikura ku isoko. Iyo wikuye ku isoko, utangira kuma buhoro buhoro, mu bitekerezo, mu myitwarire, no mu migambi.
Isomo rikomeye ni iri: jya urinda umutima wawe. Ntukumve, ntugasome, ntugakore, ntukavuge buri kintu cyose. Kuko umutima ni ho haturuka iby’ubugingo byose. Umutima wawe ni urusengero rw’Imana. Ni ho Imana ishaka kwicara, ikahategekera, ikahakorera inama z’ibyawe byose.
Ibizagusenya cyangwa bikakubaka bizaturuka mu mutima wawe.
Gukizwa si iherezo, ni intangiriro y’umurimo
Twakabaye dukizwa tugahita tujya mu ijuru. Ariko Imana itugumisha hano ku isi ku mpamvu. Gukizwa kwawe si itike yo gutegereza gusa, ni umukoro. Ni inshingano yo kuzanaho abandi ku Isoko, gusengera amahoro, kurwanya imirimo ya Satani no guhindura isi mu buryo bwiza.
Nk’uko byanditswe ko Umwana w’Imana yagaragaye kugira ngo amareho imirimo ya Satani, nawe uri igikoresho cy’Imana. Ntukisuzugure. Nturi wenyine. Hari ubufasha bwo mu mwuka buhora bugukikije, ku buryo buzagufasha kumaraho imirimo ya Satani, kuko nawe uri umwana w’Imana.
Hari abantu bakwifuriza ibibi, ariko Imana ikakurinda. Hari ababona umugisha kuko uhari. Hari abakizwa kuko wahisemo guhagarara neza. Kuba uriho si impanuka, ni umugisha ku bandi.
Umutima wahinduka Isoko
Iyo wemereye Imana kwicara mu mutima wawe, umutima uhinduka urusengero nyakuri. Iyo Imana iwicayemo, ihinduka Isoko y’amazi y’ubugingo muri wowe. Ntuba ugitegereza ko amazi aza avuye ahandi, Isoko iba iri muri wowe.
Imana ishobora kuzura ibyapfuye muri wowe: inzozi zashegeshwe, ibyiringiro byahagaze, imbaraga zacogoye. Ishobora gukora ibiruta ibyo usaba cyangwa utekereza. Iyo itegeka muri wowe, itangira gukora ibiruta imbaraga zawe.
Urukundo ni umwanzuro
Urukundo si amarangamutima gusa, ni umwanzuro. Iyo Imana idusaba gukunda abanzi bacu, iba itubwira gufata icyemezo, si ugutegereza kumva tubikunze. Mu gufata uwo mwanzuro, Imana iduha imbaraga zo kumenya ubugari, uburebure n’ubujyakuzimu bw’urukundo rwayo.
Uko urushaho gukunda Imana, ni ko urushaho guhishurirwa ibyayo.
Imana ishaka iki?
Imana ishaka ko tumenya uko Isoko ikora. Ishaka ko tumenya ko umutima wacu ari icyicaro cyayo, aho duhurira na Yo. Nuhindura umutima wawe urusengero, Imana izawuhinduramo Isoko. Uzaba isoko y’amahoro, y’ubugingo, y’ibyiringiro ku bandi.
Kuko iyo Isoko iri muri wowe, n’ubuzima bwawe buzahinduka amazi ahoraho, atemba, atanga ubuzima, kandi atazigera akama.
(Hashingiwe ku nyigisho za Pastor Christian Gisanura, 17 Gashyantare 2026)
Reba inyigisho yose kuri YouTube