Umuhanzi w’icyamamare mu njyana yo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, aherutse gutangaza ko akunda gukurikira umupira w’amaguru, aho yavuze ko afana FC Barcelona.
Uyu muramyi, ngo akunda bidasanzwe iyi kipe ya Barcelona Football Club yo muri Espagne, akanakurikira Arsenal yo mu Bwongereza, uretse ko ngo yo atayifana cyane, ahubwo akaba ayikurikira, akayifana bitewe n’uko hari amasezerano ijya igirana n’u Rwanda muri Visti Rwanda.
Aganira na Igihe Sport yagize ati: "Mu by’ukuri nge mfana Barcelona muri Espain Arsenal na yo ni iyacu, ni iyo mu Bwongereza, ni yo makipe nkunda." Aya magambo ye yakomeje gutuma benshi bibaza uko gukunda siporo bihuzwa n’ubuzima bwa gikristo.
Ibyavuzwe na Israel Mbonyi bigaragaza ko n’abakozi b’Imana bashobora kugira ibyo bakunda mu myidagaduro, by’umwihariko siporo, igihe bitabangamiye ukwizera kwabo n’inshingano bafite.
Mu by’ukuri, Bibiliya nta hantu yigeze ivuga ko gukunda cyangwa gufana imikino ari icyaha. Ahubwo yigisha kwirinda gukabya, ikajya inama yo gushyira ibintu byose mu murongo ukwiye.
Mu gitabo cya 1 Abakorinto 10:31 havuga ko“Ikintu cyose twaba turi gukora, icya mbere ari ukwibuka kugikora duhimbaza Imana.”
Iyi nyigisho igaragaza ko n’imyidagaduro, irimo no gufana umupira w’amaguru, ishobora gukorwa mu buryo bwiza, igafasha umuntu kuruhuka no kwisanzura, igihe itabangamiye imyitwarire ye ya gikristo.
Ariko kandi, Bibiliya itanga umuburo wo kudaha ikintu icyo ari cyo cyose umwanya w’Imana. Muri Matayo 6:33 havuga gushaka mbere na mbere Ubwami bw’Imana.
Mu busesenguzi bwa Paradise, gufana amakipe nk’uko Israel Mbonyi yabivuze si bibi, mu gihe bidahindutse ibirenze urugero, intandaro y’amakimbirane mu bandi bafana, cyangwa ngo bihinduke nk’ikigirwamana mu buzima bwe, ngo umwanya yagakoresheje asenga awukoreshe ari mu gufana.
Umupira w’amaguru uba mu mwanya wo kwidagadura, Imana igakomeza kuba ku mwanya wa mbere. Iyo bimeze bityo, nta cyaha kiba kibirimo.