× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yahishuye ko ari mu bihe byo gusohora k’ubuhanuzi bwa Prophet Bishop Sibomana

Category: Artists  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Israel Mbonyi yahishuye ko ari mu bihe byo gusohora k'ubuhanuzi bwa Prophet Bishop Sibomana

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Gospel mu Rwanda no muri Afurika y’Uburasirazuba, Israel Mbonyi, yatangaje uko yahishuriwe ko azagira ubwamamare ku Isi hose akaba umuhanuzi w’icyubahiro.

Mbonyi yabihanuriwe na Prophet Bishop Sibomana Samuel utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo bari mu Buhinde ku ishuri. Yavuze ko ubwo buhanuzi bwamuhaye icyerekezo ku murimo w’Imana yagombaga gukora n’uburyo impano ye yari kuzaba ngari.

Israel Mbonyi yatangaje ko yakunze guhanurirwa, aho bwa mbere na mbere yahanuriwe ko azaba umukozi w’Imana, abihanurirwa n’uwo bakoranaga umurimo w’Imana muri Restoration Church Musanze aho bakundaga kuba mu bihe by’amasengesho.

Icyo gihe yahanuriwe ko azaba umukozi w’Imana ukomeye. Uwamuhanuriye ngo yabonye Israel Mbonyi ari mu bahetse isanduku y’Imana afashe inkingi imwe. Yavuze ko atibuka amazina y’uyu muhanuzi, icyakora yasabye Imana kuzamufasha akamwibuka. Ati: "Arangije abwira mama ati ’uyu mwana uzamutoze ijambo ry’Imana".

Israel Mbonyi ati: “Ubuhanuzi bwa mbere nahanuriwe muri 2003, hari ibihe twabagamo byo gusenga, maze umugabo umwe aravuga ngo yabonye abantu batwaye isanduku y’Imana. Arangije abona nanjye mfashe inkingi imwe. Yabwiye mama ati ‘Uyu mwana azatozwe Ijambo ry’Imana cyane, kuko azaba umukozi w’Imana.’ Njye numvaga ari ibintu byo kubwiriza nkaba nka pasiteri.”

Yakomereye ku buhanuzi yahanuriwe na Prophet Bishop Sibomana Samuel usanzwe ari inshuti ye magara, akaba yarabumuhanuriye bari mu Buhinde aho bose bari abanyeshuri muri kaminuza. Ubwo buhanuzi ngo bwose bwarahosohoye nk’uko Mbonyi yabitangaje.

Prophet Bishop Siboman yaramubwiye ati: “Uko waje hano mu Buhinde umeze, si ko uzataha umeze, kandi ibyo wize ntuzabikoresha. Ugiye gukorera Imana. Wowe waje hano ngo Imana igutoze, kuko uzakorera Imana. Ibyo uzakora byose bizaba bishingiye ku murimo w’Imana. Uzayikorera mu ndimi nyinshi zirimo Igiswayile n’Icyongereza.”

Israel Mbonyi yavuze ko kubera ukwizera kwe guke atahise abyizera, ko yatangiye kuririmba mu Kinyarwanda gusa, ariko nyuma Imana ikamwereka ko azakora mu ndimi nyinshi, bigatuma atangira kuririmba Igiswayile n’Icyongereza koko. Ubu afite icyizere ko ibindi Imana yamubwiye bizasohora.

Prophet Bishop Sibomana Samuel na Israel Mbonyi bafitanye umubano ukomeye, bakaba bariganye mu Buhinde, aho Sibomana Samuel yabaye umubyeyi wo mu buryo bw’umwuka wa Mbonyi. Umubano wabo warakomeje kugeza n’uyu munsi.

Kugeza ubu, Prophet Bishop Sibomana n’umuryango we batuye muri Amerika. Avuga ku buhanuzi yahanuriye Israel Mbonyi, yagize ati: “Namuhagurukije mu materaniro, mbimubwirira mu ruhame, abize bose [mu Buhinde] barabyibuka. Ibyo namuhanuriye byose yabyiboneye n’amaso ye.”

Prophet Bishop Sibomana Samuel ni umugabo wubatse, afite umugore umwe witwa Nsekonziza Alice n’abana batatu. Yimitswe nka Bishop mu 2016 asukwaho amavuta na Bishop Rubanda Jacques, atangiza Itorero Shekinah Glory Church rifite amashami mu bihugu birimo u Buhinde na Uganda.

Ubuhanuzi bwa Prophet Bishop Sibomana Samuel bwahaye Israel Mbonyi icyerekezo gikomeye, kandi ubu impano ye yageze ku rwego mpuzamahanga. Umubano wabo watangiriye mu Buhinde bigana, kandi uracyakomeje kugeza n’uyu munsi ndetse baritegura guhurira mu giterane gikomeye i Mbarara muri Uganda mu kwezi kwa 8 muri 2026.

Umubano wa Prophet Bishop Sibomana Samuel na Israel Mbonyi watangiriye mu Buhinde bigana, kandi uracyakomeje kugeza n’uyu munsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.