× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kayonza: Korali New Life igiye kumurika imizingo ibiri mu gitaramo yatumiyemo Epimaque Ndayisaba

Category: Choirs  »  February 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Kayonza: Korali New Life igiye kumurika imizingo ibiri mu gitaramo yatumiyemo Epimaque Ndayisaba

Korari New Life ibarizwa mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karirindwi rya Nyamirama SDA igiye kumurikira icyarimwe Album ebyiri.

New Life choir yavutse mu 2016, ifite abaririmbyi 25. Ikorera ivugabutumwa mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Aba baririmbyi bageze kure imyiteguro yo kumurika Album ebyiri mu gitaramo kizitabirwa n’amakorari atandukanye hamwe n’umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona witwa Epimaque Ndayisaba.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Perezida wa Korari New Life Bwana Habanabakize Damien yadutangarije ko ku isabato tariki ya 18 Gashyantare 2023 bafite igikorwa cyo gushyira ku mugaragaro imizingo ibiri y’indirimbo ariyo "HABWIMPUNDU" y’amashusho ndetse na "YARATSINZE" y’amajwi.

Yatubwiye ko batumiye Korari zitandukanye nk’izava mu mujyi wa Kigali yitwa Umuryango w’inyenyeri ya Kabusunzu na Korari Ibyaremwe Bishya, tutibagiwe na bakuru babo bigiye ku birenge aribo Korari Vuzimpanda Family ndetse n’umuhanzi witwa Epimaque Ndayisaba ukirigita inanga atabona.

Tuzakomeza kubagezaho iby’iki gikorwa.

Epimaque Ndayisaba azaririmba muri iki gitaramo

Umuryango w’inyenyeri ya Kabusunzu

Iki gitaramo kizaba muri uku kwezi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri Imana ibakomereze mumurimo wayo

Cyanditswe na: Mfitumukiza Gad  »   Kuwa 09/02/2023 05:33