× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Boaz Samuduha yatangaje byinshi ku ndirimbo ‘Mutima Wanjye’ iheruka gushyira hanze

Category: Choirs  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Korali Boaz Samuduha yatangaje byinshi ku ndirimbo ‘Mutima Wanjye' iheruka gushyira hanze

Korari Boazi ikorera Samuduha, yashyize hanze iyi ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana ‘Mutima Wanjye’, ku wa 7 Gashyantare 2024, ikubiyemo ubuhanuzi bw’ihumure. Nyuma y’iminsi itanu gusa yatangaje byinshi kuri iyi ndirimbo.

Korali Boazi Samuduha ibarizwa mu itorero ry’ADEPR riherereye muri Paruwasi ya Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Umutoza wayo akanaba na Visi Perezida wa kabiri Tuyishime Samuel, yavuze ko iyi ndirimbo ‘Mutima Wanjye’ baherutse gushyira hanze bayigeneye by’umwihariko abafite imitima itinya n’abafite imitima ihagaze.

Nk’uko yabitangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru, muri iyi ndirombo korali Boaz Samuduha itanga ubutumwa bw’uko Imana yasezeranyije abantu bayo ubutabazi, ikababera uburinzi mu bihe byose baba barimo, uko byaba bigoye kose. Icyo abantu basabwa, ni ugukora ibyo gukiranuka bagasenga, hanyuma bagatuza bakizera Imana.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo ‘Mutima Wanjye’ ni isengesho ryo mu mutima rigamije kwisuzuma, kugira ngo umukristo yibuke ko ibihe birushya, ubuzima bugoye, ibyago n’amakuba n’ibindi tutarondora, byose Uwiteka ari we ubigenga kandi ubifitiye ibisubizo.”

“‘Mutima Wanjye’ yatekerejweho mu rwego rwo gutanga ihumure ku bantu b’Imana muri iyi si itoroshye, haba mu buryo bw’umwuka n’ubwo mu mibereho isanzwe ya buri munsi. Abantu bizere Imana mu mitima yabo, aho kwimikamo amaganya, agahinda, ubukene n’ibindi byose bihangayikishije abantu muri iki gihe.”

“Mu yandi magambo, korali Boazi twifurije Abakristo, Abanyarwanda muri rusange n’abandi batuye kure bose bazumva iyi ndirimbo yacu ko bakwiriye gutekereza, bakikorera rya suzuma, kugira ngo barebe niba ibibazo, ibigeragezo, amakuba n’ibindi atari byo byituriye mu mitima yabo, aho kugira ngo Imana abe ari yo ifatamo ikibanza gikwiriye kandi kizatuma barenga ibyo bihe.”

“Turabasaba gukomeza gukurikirana ubutumwa bwiza mu ndirimbo twabateguriye muri uyu mwaka, kuko korali Boaz ifite intego yuko buri kwezi izajya ishyira hanze indirimbo imwe mu zigize album ‘Intsinzi Yesu’.”

Iyi ndirimbo Mutima Wanjye ya korari Boazi ni iya kabiri basohoye nyuma y’iyitwa Uri Uwera yasohotse mu mwaka wa 2022, ku itariki 22 Ukuboza. Ushaka kubakurikira washakisha izina Boaz Choir Samuduha kuri YouTube.

Umuyobozi w’indirimbo akaba na Visi Perezida wa Korali Boaz Samuduha yasabye abantu gukomeza kubakurikira muri uyu mwaka wa 2024

Korali Boaz Samuduha bafite intego yo kujya basohora indirimbo buri kwezi muri uyu mwaka wa 2024

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Dukunda korali boaz . Ntakabuza rwose Imitima yacu ntitinye kd ntiduhagararemo

Cyanditswe na: [email protected]  »   Kuwa 13/02/2024 14:07