× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Ihumure yishimiye imirimo n’ibitangaza byakorewe mu giterane cyabonetsemo asaga Miliyoni 4 Frw

Category: Choirs  »  February 2024 »  Alice Uwiduhaye

Korali Ihumure yishimiye imirimo n'ibitangaza byakorewe mu giterane cyabonetsemo asaga Miliyoni 4 Frw

Kuva tariki 06 Gicurasi 2007 Korali lhumure yatangiriyeho umurimo w’ivugabutumwa ryo kuririmba, iracyakomeje kwamamaza Ingoma ya Yesu.

Mu by’ukuri korali lhumure batangira bari abaririmbyi 12 ubwo hashingwanga itorero rya Karenge Ville maze batangirana naryo ubu ntibakiri cumi na babiri nk’uko batangiye ahubwo babaye umuryango mugari kandi uri no mu bice bitandukanye.

Korali Ihumure iratanga intashyo mu ijambo ry’ lmana riri 1 Abakorinto :15:58 "Nuko bene Data bakundwa, mukomere mutanyeganyega murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami".

Iyi korali iranezerewe cyane kandi ishimira n’abantu bose bitanze bakaza kwifatanya nabo mu giterane nterankunga baherutse gukora.

Paradise yegereye umuyobozi wa korali lhumure maze igirana nawe ikiganiro. Yagize ati: "Turishimye cyane kandi tunashimira abantu babanye natwe ndumva ari cyo naheraho".

Rero Ku wa Gatandatu twari dufite abashyitsi mu byiciro bitandukanye, hari Korali Abategereje Yesu na Korali Sioni zose zari zaturutse ku itorero rya Nyabubare ahahoze ari Paruwasi. Ntibaje byonyine kandi kuko bazanye n’ umushumba ushumbye kuri iri torero rya Nyabubare .

Ku munsi wa kurikiye ho wo ku cyumweru yari giterane cyigari kuko ni naho twari twitezwe n’abantu benshi kuko twari dufite umuhanzi Goreth uzwi ku ndirimbo "Kumugaragaro" n’umuvugabutumwa Rusangiza Jean de Dieu uzwi ku izina rya "Kajegerezo".

Muri macye igiterane cyagenze neza cyane kuko havuyemo Million 4 na magabiri (4,200,000 Ffw], ayabonetse cash ni million 1.5 n’ imisago. Twabonye ukuboko kw’lmana kuko yaratwiyeretse mu buryo byose".

Iyi korali tubibutseko ikorera umurimo w’lmana mu itorero rya ADEPR Karenge ville, paruwasi ya Murehe aha ni mu karere ka Rwamagana munsi y’ isoko rya Karenge niho.

korali Ihumure ifite indirimbo zikoze 3 z’amajwi (Audio lyrics). Ni indirimbo zuzuyemo amagambo meza kandi y’ubuhanuzi. Si amagambo gusa kuko ziririmbitse neza.

Muri zo hari iyitwa "Imana niyo buhungiro bwacu" imaze hanze iminsi mike aho yagiye hanze ku wa 22 Gashyantare 2024. Ndetse bafite na "Mbonye neza" , "Mureke tuvuge".

Ushaka gukurikirana ibihangano byabo, wasura YouTube channel yabo yitwa "Ihumure Choir official". Nyuma yiki giterane nterankunga cyari nk’intangiriro z’ibyiza korali lhumure irateganya ko muri Mata uyu mwaka bakora Live Recording.

KANDA HANO URYOHERWE NAWE

Korali Ihumure mu mavuta menshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ishimwe kubwa Chorale Ihumure

Cyanditswe na: Ahishakiye Jean Marie Vianney   »   Kuwa 26/02/2024 03:58

lmana ibagure cyane

Cyanditswe na: DIOCRESSE  »   Kuwa 25/02/2024 08:21

🕒🕒 Nimukomereze aho lmana ibirimo
Kandi mukomeze mukorere ibintu byanyu kugihe bizatuma mugera kuntego

Cyanditswe na: Turikumuremyi Jean Pierre  »   Kuwa 25/02/2024 06:56

Imirimo y’Imana yacu irahambaye! Dushimiye Imana kubw’ibyiza yadukoreye nibyo ikomeje kudukorera.

Choral IHUMURE Ndabakunda cyane. ♥️

Cyanditswe na: Claudine Mukandayisenga   »   Kuwa 25/02/2024 05:59