× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Love Family ya ADEPR Nduba irakataje mu ivugabutumwa

Category: Choirs  »  February 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Korali Love Family ya ADEPR Nduba irakataje mu ivugabutumwa

Ni gake twumva Korari z’itorero ADEPR mu Rwanda zambuka imipaka y’igihugu zijyanye ubutumwa bwiza mu mahanga dore ko bwo butagira imbibi.

Korali Love Family y’itorero rya ADEPR Nduba muri Paruwase ya Kinyinya, mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, imaze imyaka 7 mu murimo w’ivugavutumwa mu ndirimbo, irakataje mu bikorwa by’ivugabutumwa, aho iteganya urugendo izagirira hanze y’u Rwanda ariko amakuru menshi ntaratangazwa.

Paradise.rw ikomeje kubashakira amakuru yihariye. Ni muri urwo rwego twagiranye ikiganiro na Perezida wa Korali Love Family, Bwana Murindankiko Jean Claude. Yadutangarije byinshi birimo kwagura ivugabutumwa kugeza aho mu mpera z’uyu mwaka bateganya kuzajya hanze y’u Rwanda.

Yavuze ko bamaze "kuzenguruka ahantu henshi, dukora ingendo z’ivugabutumwa, gusa ntabwo twari twazenguruka igihugu cyose, ariko hafi y’intara zose twazigezemo, n’ubu uyu mwaka dusoje twgize ingendo enye z’ivugabutumwa mu ntara zitandukanye, ariko korali yo ifite ubushobozi ndetse n’ubushake".

Love Family choir yavutse mu mwaka wa 2016, bivuze ko imaze imyaka 7, ikaba igizwe n’abaririmbyi 52 b’ingeri zitandukanye. Ubu, bahugiye mu gukora Album yabo ya mbere nk’intego bihaye muri uyu mwaka wa 2023. Mu kwezi kwa 8 ni bwo bateganya kuzashyira hanze iyi album.

Aba baririmbyi bagendera ku cyanditswe kiri muri Matayo 28: 18-20 havuga uburyo Yesu yahaye ubutware abigishwa be akabasaba kugenda amahanga yose bamamaza ubutumwa bwiza.

Love Family nabo biyemeje kwamamaza Yesu ku Isi hose, akaba ari muri urwo rwego baririmba indirimbo ziri mu Gifaransa, Icyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda, ndetse bagakora n’ingendo hanze y’u Rwanda.

Perezida wa Love Family choir

Bamaze gukora indirimbo nyinshi mu ndimi z’amahanga

Bafite gahunda yo kujya mu ivugabutumwa hanze y’u Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

ahubwo nukubashimira uuryo muduha amakuru yose

Cyanditswe na: Uwase Divine  »   Kuwa 23/03/2025 17:12