× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali lriba igiye gutaramana n’abanya-Rubavu mu gitaramo batumiwemo na Korali Bethelem

Category: Choirs  »  December 2024 »  Alice Uwiduhaye

Korali lriba igiye gutaramana n'abanya-Rubavu mu gitaramo batumiwemo na Korali Bethelem

Korali lriba ikorera umurimo w’lmana ku itorero rya ADEPR Taba, Paruwase ya Taba, Ururembo rwa Huye igiye kwerekeza i Rubavu mu ivugabutumwa rya "Bethelehem Evangelical Week".

Kuri uyu 21-22 Ukuboza 2024 korali lriba iraba yagiye guha umunsi mukuru abanya Rubavu mu ivugabutumwa batumiwemo na korali Bethelehem iteranira kuri ADEPR Gisenyi mu rurembo rwa Rubavu mu giterane ngarukamwaka ubu kigiye kuba ku nshuro ya 9 ndetse banizihiza Yubire y’imyaka 60 (60th Diamond Yubile 1964-2024).

Bethelehem Evangelical Week izatangira ku wa 16 kugeza 22 Ukuboza 2024. Ni igiterane kizahumuzwa na Korali lriba. Si lriba gusa kandi kuko kizitabirwa n’amakorali atandukanye nka korali Rehoboth, La Source, Yakin, Umubwiriza, Tuyikorere, lmpuhwe, Alliance ndetse na korali Amahoro.

Uretse n’amakorari hazaba hari n’abavugabutumwa batandukanye nka Rev Pastor lsaie Ndayizeye Umushumba Mukuru w’itorero ADEPR; Rev.Past. Uwambaje Emmanuel uyoboye ururembo rwa Rubavu, Pastor Claude Rudasingwa ndetse na Pastor Habyarimana Desire.

Korali Iriba iri gukora bidasanzwe aho ihishiye agaseke abakunzi bayo mu minsi iri imbere nyuma yo gusohora (season of worship) zo kuramya zigera kuri 3 nubwo byari mu bihe bigoye itorero ryabo rya Taba rifunze ntibahwemye gukora. Muri izi season dusangamo indirimbo ziryoshye nka "Nzamuzura"," Hallelujah", " Wampinduriye izina", Agakiza ",....

Korali lriba kandi igabanyijemo ibice bibiri abateranira ku itorero rya Taba basaga 120 ndetse n’abandi abenshi bitwa Diaspora basaga 50 babarizwa mu mujyi wa Kigali, mu ntara zitandukanye z’igihugu ndetse no hanze y’igihugu nka Kenya, India,.

Iyi korali kandi igira umwihariko wo guhura bagasangira, bagafashanya hagati yabo, bagasurana bakibukiranya iby’urugendo rujya mu Ijuru, by’umwihariko umuririmbyi witwa "Mujawabasindi Peruth yaciye agahigo ko gusura buri muririmbyi wese baririmbana mu rwego rwo kubereka urukundo akunda bene se.

Uyu mwaka korali lriba yagiye irangwa n’ibikorwa bitandukanye nko gutanga amaraso, gusura abarwayi ku bitaro (CHUB) aho bifatanya n’abafite ibibazo, bakabahumuriza kuko biri mu ntego zabo kwifatanya n’abishimye ndetse n’abari mu bibazo bakabahumuriza.

Korali lriba ifite indirimbo nyinshi nziza nka Ntakibasha, Shimwa, Yesu ni lriba, Mbega lmana n’izindi zitandukanye wasanga kuri Channel yabo ya YouTube "Iriba Choir Rwanda".

Korali Iriba igiye kogeza Yesu mu Karere ka Rubavu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ishimwe cyane kuko yabahamagaye ngo mukwize impumuro yayo. Ubutumwa bwiza bw, Imana mwamamaza bwagize umumaro ukomeye kuri benshi. Nimukomeze mukomere kandi mushikame mugume kumurimo w, Imana. Mbatuye indirimbo yo muri cantique ivuga ngo " Ubwo impanda z, Uwiteka zizavuzwa mwijuru .... igitero cyanyuma mugitindehocyane. " Databuja nzamukorera ntacogora nkwizubuntu nurukundo amfitiye, maze imirimo yo mwisi ajyampa ninyirangiza azampamagara angeze mwijuru".

NDABAKUNDA CYANEEEEEEE. Imana ibakomereze amaboko.

NDI UMUNYESHURI HANO MURI UNIVERSITY OF RWANDA, GIKONDO CAMPUS,

Cyanditswe na: Augustin HAGENIMANA  »   Kuwa 10/12/2024 18:27