Korali ni imwe muri moteri ikoreshwa n’Itorero kugira abakizwa babe benshi nubwo hari amatorero amwe n’amwe atagikoresha za Korari ahubwo ugasanga barashyizeho amatsinda y’abaramyi (Worship Teams).
Umunyamakuru wa Paradise.rw yanyarukiye i Nyacyonga mu Murenge wa Jabana ni muri Gasabo agirana ikiganiro na Perezida wa Korari Iriba rya Yesu yo muri Methodiste Church in Rwanda.
Umuyobozi wa korali Iriba rya Yesu, Musabyeyezu Clemantine, yatangarije Paradise.rw ivuka ryayo. Yavuze ko Korali Iriba rya Yesu yabonye izuba mu mwaka wa 2013 "twari bake ariko tumaze kwaguka".
Yakomeje avuga ko bafite indirimbo nyinshi ziri mu bitabo na cyane ko bafite umuririmbyi ubahimbira, ariko ntibarabona uko bazitunganya ngo zigere ku maradiyo zivuge ubutumwa.
Ati "Dufite uduhimbira Indirimbo ariko kubera ubushobozi buke ntiturazijyana muri studio ngo tuzitunganye muri make turi kubisengera". Ibi byumvikanisha aba producers n’ama studio bashobora kuba aba mbere bo gutuma iyi korali itumbagira kuko impano yo barayifite.
Korari Iriba rya Yesu ikunze gusohoka ikajya mu ivugabutumwa mu mpande enye z’igihugu ndetse n’umujyi wa Kigali. Intumbero yabo ni uguhindurira benshi ku bukiranutsi ari nayo mpamvu bateganya gushyira hanze indirimbo zabo mu bihe biri imbere.
Iriba rya Yesu choir irateganya gutunganya indirimbo zabo muri studio
Murakoze kubwo kutugezaho amateka ya Korali Iriba rya Yesu. Kandi Uwiteka akomeze ayagure
Aba nibo dukeneye rwose
Mubyukuri iyikorari ndabona ikeneye inkunga kumuntu wese uzi ibyitagira ryumurimo w Imana bakeneye inkunga yokuzamura impano zaba murakoze