× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korera Imana muri aka gahenge yaguhaye — Pastor Gisanura Christian

Category: Pastors  »  4 weeks ago »  Pastor Christian Gisanura

Korera Imana muri aka gahenge yaguhaye — Pastor Gisanura Christian

Pastor Gisanura Christian yahamagariye abizera gushima Imana mu rugendo rw’ubuzima, n’ubwo baba barahuye n’ibigeragezo byinshi mu hashize, kuko n`agahenge bafite ubu ari yo bagakesha.

Mu nyigisho za Pastor Gisanura zo gushimira no guhimbaza Imana mu buryo butandukanye mu kwezi kwa mbere gutangira umwaka, kuri uyu wa 20 Mutarama 2026, yagarutse ku zishingiye ku ijambo ry’Imana ryo muri Yesaya 25:1, aho yibukije Abakristo ko gushima Imana ari inshingano ihoraho, idashingiye gusa ku byiza umuntu abona, ahubwo ishingiye ku rugendo rwose rw’ubuzima yanyuzemo.

Yashimangiye amagambo ya Yesaya agira ati “Uwiteka Nyagasani, ni wowe Mana yanjye nzajya nkogeza, mpimbaze izina ryawe kuko ukoze ibitangaza wagambiriye kera,” ayo magambo akaba atwereka ko Imana ifite umugambi wateguwe kera ku buzima bwacu.

Nk’uko yabigarutseho, kuba umuntu ageze mu mwaka wa 2026 ari muzima si impanuka, ahubwo ni ubuntu bw’Imana, cyane ko hari benshi batakiriho.

Pastor Gisanura yavuze ko iyo buri wese asubije amaso inyuma, yabona ko hari abo biganye, abo babanye cyangwa abo bakoranye batakiri ku isi. Ibyo, nk’uko yabivuze, bikwiriye gutuma umuntu ukiriho ashimira Imana, kuko iyo Mana yamugejeje aho ari ari na yo izamufasha kurangiza urugendo rwe.

Agaruka ku byanditswe byo mu Befeso 2:10, yavuze ko Imana yaturemeye imirimo myiza yateguye kera tutaranabaho. Yongeyeho ko Imana yatumenye tutararemerwa mu nda za ba mama bacu, bityo ko imigambi ifite kuri twe ari myiza, nubwo hari igihe ubuzima bugaragara nk’ubugoye.

Icyakora, Pastor Gisanura yasobanuye ko ibiba byose bitaba byaraturutse mu bushake bw’Imana. Yavuze ko hari ibiva ku mahitamo y’abantu: ayacu bwite, ay’abandi, ay’ababyeyi, ay’abatuyobora n’ay’inshuti.

Ariko yibukije ko n’ubwo hari ibibi bitugeraho, Imana ibibyaza ibyiza. Yatanze urugero rw’umuntu w’indaya, aravuga ko “Imana si yo ihitamo ko umuntu aba indaya, ariko iyo abayeyo, Imana iramucungura”. Yongeyeho ko uwo muntu ashobora gusigwa amavuta akoherezwa gufasha abandi banyura mu buzima nk’ubwo, kuko aba abazi neza.

Mu gukomeza gutanga ingero, yavuze ko Yesu yahinduye Petero umurobyi w’abantu kubera ko yari asanzwe ari umurobyi w’amafi, agaragaza ko Imana ikoresha amateka n’ubunararibonye bw’umuntu mu murimo wayo.

Agaruka ku mwaka wa 2025, Pastor Gisanura yawusobanuye nk’umwaka udasanzwe waranzwe n’ibyishimo n’ibigeragezo. Yavuze ko abantu banyuze muri byinshi, birimo agahinda n’amarira, ariko ko ibyo byose bikwiriye kuba impamvu yo gushimira Imana aho kuyitakariza icyizere.

Yagize ati “Nabuze umubyeyi wanjye, ariko ndashima Imana ko namugize, ko namwigiyeho akiri muzima.” Yasobanuye ko icyo gikorwa cyamubereye intambwe nshya mu buzima, aho yize gushimira Imana aho ageze aho kwibanda ku byo yatakaje.

Pastor Gisanura yanagarutse ku buzima bwa buri munsi, avuga uko mu gitondo yahuye n’abana bato bagiye ku ishuri mu mbeho, bafashwe amaboko n’ababyeyi babo. Ibyo byatumye yibuka urugendo abakuru banyuzemo bakiri bato, aho bazindurwaga mu gicuku rimwe na rimwe batabishaka.

Yibukije ko hari abana bajya ku ishuri, bararanye n`ababyeyi mu nzu, mu gihe hari abandi barara hanze, bakabaho mu buzima bugoye nta ho kuba bagira, bityo asaba ababyeyi barera abana babo gushimira Imana mu gihe abana babo bafite aho baryama, ariko bagasabira n’abatagira aho baba, kuko na bo Yesu yabapfiriye.

Ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko hari abana mu bihugu byugarijwe n’intambara, bafite imyaka mike cyane, bumva amasasu bagatitira, mu gihe Abanyarwanda bo bari mu mahoro. Ibyo, nk’uko yabivuze, bikwiriye kuba impamvu ikomeye yo gushima Imana.

Yongeyeho ko n’ubwo hari abana babaho mu bukene n’inzara, hari icyizere cyaturutse kuri gahunda ya Leta yo kurya ku ishuri, ituma abana biga badafite inzara, asaba abantu gushimira Imana no gushimira politiki nziza y’Igihugu.

Pastor Gisanura yanibukije amateka akomeye u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko Abanyarwanda bigeze kurira mu masoko kubera kubura aho barira, nta maresitora, mu gihe uyu munsi Igihugu kimaze kugera ku rwego rwo gutuma abantu barira mu maresitora afite isuku. Yashimangiye ko mu gihe hari ibihugu byinshi biri mu bibazo bikomeye, u Rwanda rufite umutekano n’agahenge kubera ko Imana yarurinze.

Mu gusoza, Pastor Gisanura Christian yahamagariye Abakristo bose gukorera Imana mu mahoro n’agahenge yabahaye, avuga ko amahoro n’ubuzima ari amahirwe adakwiriye gupfa ubusa. Yagize ati: “Korera Imana muri aka gahenge yaguhaye.”

Yibukije ko gushima Imana bitari amagambo gusa, ahubwo ko ari ubuzima bushingiye ku kumenya aho umuntu yavuye, aho ageze n’icyo Imana iri kumuteguramo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana iguhe imigisha Pastor Christian kunyigisho nziza cyane zikangurira abakristu gushimira Imana muri byose, mu bihe bigoye no mubihe byiza. Wakoze gukangurira abakristo bagifite agahenge, muyandi magambo nugukorera Imana bigishoboka. Nafashijwe cyane, Uwiteka akomeze agusige kandi akurinde arinde n’umuryango wawe.
Ubalikiwe sana.

Cyanditswe na: I’m blessed to bless   »   Kuwa 20/01/2026 14:10