× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ku nshuro ya 10 Chorale De Kigali yateguye igitaramo karahabutaka cyo kwizihiza kuvuka kwa Yezu

Category: Choirs  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ku nshuro ya 10 Chorale De Kigali yateguye igitaramo karahabutaka cyo kwizihiza kuvuka kwa Yezu

Chorale de Kigali ifatwa nka nimero ya mbere mu makorali yose yo mu Rwanda, yateguje igitaramo kibanziriza Noheli. Iki gitaramo giteganyijwe kuwa 17 Ukuboza 2023 mu gufasha Abakristu kwinjira mu byishimo by’Umunsi Mukuru wa Noheli.

Ni igitaramo ngarukamwaka kizaba kibaye ku nshuro ya 10 dore ko cyatangiye mu mwaka wa 2013. Iki gitaramo kiri mu bitegerejwe cyane mu mpera z’umwaka wa 2023.

Abemeramana bakomeje kugaragaza inyota bafite yo kuzataramana n’iyi korali izwiho kumara umwuma abataramanye nayo mu ndirimbo zayo zuje isubirajwi, mu manota meza y’umwimerere ndetse n’amajwi meza azira urujwijwi.

Nyuma yo kumenya aya makuru meza, Paradise.rw yaganiriye na Bwana Jean Claude Hodari Umuyobozi Mukuru wa Chorale de Kigali atanga amakuru y’impamo ku bakunzi b’iyi korali.

Ubwo yinjiraga mu kiganiro twagiranye hifashishijwe iya kure, yavuye imizi iki giterane cyizwi nka "Christmas Carols Live Concert". Yasobanuye ko iki gitaramo ngarukamwaka kigamije kwinjiza abantu mu bihe bya Noheli no kurangiza umwaka.

Yagize ati: "Twakitiriye Christmas tugamije kugira ngo abantu mu mpera z’umwaka bishime kuri Noheli bakomerezeho umwaka urangire bishimye". Yavuze ko iyi ari intego ihoraho bihaye kuva mu mwaka wa 2013.

Yongeyeho ko kuri ubu bari mu byishimo bisendereye umutima bitewe n’uko imyaka 10 ishize iki gitaramo ngarukamwaka kiba buri mwaka.

Yavuze ko iki gitaramo cyashoboraga guhagarara mu mwaka wa 2020 bitewe n’ibihe bya Guma Mu Rugo. Yongeyeho ko muri ibi bihe Imana yabafashije bategura iki gitaramo kigenda neza ndetse abantu babasha kugikurikirana kuri Televiziyo Rwanda.

Mu mwaka wa 2021 nabwo ibitaramo byahagaritswe habura umunsi 1 ngo iki gitaramo kibe, gusa ku bw’amahirwe ibitaramo byari byarateguwe byo byahawe umugisha bituma iyi korali itaramira abanyarwanda mu bihe bikomeye.

Ni korali izwiho gusubiramo indirimbo zikunzwe zikaririmbwa mu buryo bwa gihanga hifashishijwe imicurangire yo mu buryo bwa Classique nka "Turate Rwanda" ndetse n’indirimbo ya Champions League", bikaba byitezwe ko iyi ndirimbo ya Champions League iri mu zitegerejwe nk’uko twabibwiwe n’uyu muyobozi.

Chorale de Kigali yashinzwe mu 1966, imaze kwandika amateka akomeye mu Rwanda ndetse no mu mahanga kubera indirimbo zuje ubwema, ikaba imwe muri korali ziri ku rwego rwo guhanga abahanga bahanga bagahereza amahanga umuziki ugezweho.
Intego yabo nyamukuru y’iyi korali, ni uguteza imbere umuziki wanditse.

Iki gitaramo cyabo kizabera mu nyubako ya BK ARENA. Twamubajije impamvu hishyujwe amafaranga makeya ugereranyije n’uburemere bw’igitaramo dore ko harimo itike y’ibihumbi bitanu y’amafaranga y’u Rwanda.

Bwana Jean Claude Hodari yavuze ko barebye ku mpamde zombi bashyiraho ibiciro buri wese yibonamo. Ubu, amatike yamaze gushyirwa hanze aho hakaba barimo iz’amafaranga ibihumbi bitanu, iz’ibihumbi icumi, VIP ticket yashyizwe kuri 25,000 Frw mu gihe VVIP ari amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50,000 Frw).

Iyi korali izwiho kuririmba umuziki w’umwimerere bita "Classique" ikaba ifatwa nk’ivomo ridutse mu miririmbire ndetse n’igicaniro cy’ubuhanga mu majwi yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga wabonamo itike aho ushobora kunyura kuri www.ticket.rw.

Ni igitaramo kizaba habura iminsi 8 ngo hizihizwe ivuka rya Yezu dore ko mu ijoro ryo kuwa 24 rishyira kuwa 25/12 abantu benshi baraza amaguru mu ibase ngo badasinzira, bagatereka Radiyo ku ku musego bategereje saa sita z’ijoro ngo badacikanwa no kumva akana Yezu karira.

Ni umwanya mwiza wo kwiyumvira indirimbo nziza nka Comme un enfant, Fernando, Tubifurije Noheli Nziza, Ma Vie c’est le Christ, Indabo za Mariya, ‘Reçois l’adoration’, Adeste Fideles, ‘Ab’ijuru baririmba’, Kleinzac, n’izindi.

Chorale de Kigali ifatwa nka nimero ya mbere mu makorali yose yo mu Rwanda

Chorale de Kigali yateguye igitaramo gikomeye muri BK Arena

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.