× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kugira ubutunzi no kutabugira bibaho ariko byose biberaho kugira ngo izina ry’Imana rihabwe icyubahiro-Ev Ndamage

Category: Bible  »  August 2023 »  Our Reporter

Kugira ubutunzi no kutabugira bibaho ariko byose biberaho kugira ngo izina ry'Imana rihabwe icyubahiro-Ev Ndamage

Twakire ijambo ry’Imana "Luka 16:13-15".

13 "Nta mugaragu ucyeza Abami babiri, kuko aba ashaka kwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukeza Imana n’ubutunzi." 14 Abafarisayo kuko bari abakunzi b’ubutunzi, bumvise ibyo byose baramukoba cyane. 15 Arababwira ati"Mwebwe mukunda kwigira abakiranutsi imbere y’abantu ariko Imana izi imitima yanyu, kuko icyogejwe imbere y’abantu ari ikizira mu maso y’Imana.

Mukundwa, Nshuti y’Imana, biragoye ndetse birakomeye kuba umugaragu yagira ba shebuja babiri ngo abakorere kuko yakwibanda kuri umwe agasuzugura undi. Ubwo bimeze bityo ni ko tudashobora gukunda Imana n’ubutunzi cyangwa ngo tube abagaragu b’Imana kandi tube n’abagaragu b’amafaranga.

Abafarisayo rero ni bo bigishaga amategeko ya Mose ariko bakagira umutima wo gukunda ubutunzi (amafaranga) cyane kuburutisha Imana. Burya rero uyu mwuka w’Abafarisayo wo gukunda ubutunzi (amafaranga) na bugingo n’ubu uracyahari ku buryo abantu bamwe turi guhemukirana na ho abandi bo turi no kwicana kubera ayo mafaranga, byongeye kandi hari n’ubwo twiyorobeka tukigira beza nyamara Imana yo ikaba izi ibiri mu mitima yacu.

Kandi koko icyo duha agaciro (ubutunzi) ni cyo kiba kigayitse mu maso y’Imana. Erega burya kugira ubutunzi (amafaranga) si bibi namba, kandi no kutabugira (ubutunzi) na byo si byiza ari yo mpamvu rimwe na rimwe kutabugira usanga bigayitse kuko dushobora kubaho mu kwifuza kandi nabyo atari byiza.

Noneho rero kugira ubutunzi no kutabugira birashoboka kandi bibaho ariko byose biberaho kugira ngo izina ry’Imana rihabwe icyubahiro ari yo mpamvu tugomba kubanza gushaka ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo. Imana idufashe

NB: Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera. Ariko wehoho muntu w’Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza. Amen

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.