Pastor Christian Gisanura yibukije Abakristo ko kuramya Imana atari umuhango w’idini, ahubwo ko ari ubusabane n’Umwuka Wera
Ku wa 30 Mutarama 2026, Pastor Christian Gisanura yatanze inyigisho zikomeye zagarutse ku kamaro ko gushima no kuramya Imana mu Mwuka no mu kuri, ashingiye ku Ijambo ry’Imana ryo muri Yohana 4:23–24, aho Yesu agaragaza ko Imana ishaka abayiramya mu Mwuka no mu kuri, aho kuba mu mihango y’idini.
Mu nyigisho ze, Pastor Gisanura yasobanuye ko kuramya Imana atari umuhango ukorerwa mu nsengero gusa, ahubwo ko ari ubuzima bwa buri munsi burangwa n’imyitwarire, ibitekerezo n’imyanzuro byiyoborwa n’Umwuka Wera.
Yavuze ko impamvu abantu benshi badasubizwa mu masengesho yabo ari uko basenga mu buryo bw’imihango, aho kuba mu mwuka, kandi ko imihango y’idini ikorerwa ahantu runaka, mu gihe kuramya nyakuri ari igikorwa gikorerwa mu mutima w’umuntu, aho yaba ari hose.
Ashingiye ku mvugo ya Yesu igira iti “Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri”, Pastor Gisanura yibukije ko Imana ireba umutima w’umuntu, atari isura yo hanze.
Yagize ati: “Imyitwarire yo hanze igomba kuba ishingiye ku biri mu mutima, kuko hari abantu bagaragara nk’abeza hanze, nyamara imitima yabo irimo uburyarya n’ikibi.” Kuramya mu Mwuka, nk’uko yabisobanuye, bitangirira mu mutima bigahinduka imibereho, imyitwarire n’imyanzuro ya buri munsi.
Ku bijyanye no kuramya mu kuri, Pastor Gisanura yagaragaje ko ukuri ari Yesu Kristo, nk’uko Bibiliya ivuga iti “Ndi inzira, ukuri n’ubugingo”. Yibukije ko nta muntu wagera kwa Data atamujyanye, bityo ko kuramya mu kuri bisaba ko Yesu aba atuye mu muntu, akamuyobora mu kwizera no mu bikorwa. Yashimangiye ko Umwuka n’ukuri bidashobora gutandukana, kuko nta mwuka w’ikinyoma ukenewe, kandi nta kuri kutarimo Umwuka.
Asoza inyigisho ze, Pastor Christian Gisanura yatanze ubutumwa bukomeye bwo guhitamo uwo umuntu aramya, agaruka ku kigeragezo cya Yesu aho Satani yamusabye kumuramya.
Yavuze ko nutaramya Imana, uzaba uri kuramya Satani mu bundi buryo, nubwo Satani ashobora guha umuntu ibyo akeneye by’igihe gito, amaherezo biba bigamije kurimbuka. Yibukije ko Imana itanga ubugingo bw’iteka, kandi ko ubuzima bwo ku isi ari ubw’igihe gito.
Yagize ati: “Reka ubuzima bwawe bube ubwo kuramya Imana, uzabaho iteka ryose.” Izi nyigisho zakomeje gushishikariza Abakristo guhindura imyumvire, bakareka gusenga nk’umuhango w’idini, ahubwo bagahitamo kubaho ubuzima bwo kuramya Imana mu Mwuka no mu kuri, buri munsi w’ubuzima bwabo.
Yohana 4:23
Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.
Yohana 4:24
Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”