× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka 30: Horeb Choir yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 - VIDEO

Category: Choirs  »  April 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwibuka 30: Horeb Choir yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 - VIDEO

Horeb Choir ibarizwa muri CEP UR Gikondo Campus yatanze ubutumwa buhumuriza imiryango yaburiye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Mu gihe isi yose muri rusange ndetse n’u Rwanda by’umwihariko basozaga icyumweru cyo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, Horeb choir yifashishije ubutumwa bwanditse itanga Ihumure n’inkomezi.

Muri ubu butumwa, hifashishijwe ijambo ry’Imana riboneka mu rwandiko rwa 2 Pawulo yandikiye itorero ry’abakorinto [2 Abakorinto 1:10] hagira hati: "Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora.

Horeb Choir ni imwe muri korali zigizwe n’abaririmbyi benshi baburiye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aho usanga harimo bamwe mu baririmbyi batazi abavandimwe babo ndetse n’ababyeyi.

Horeb Choir ibarizwamo abanyeshuli biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Gikondo. Ni korali izwiho gutanga ubutumwa bw’ihumure binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa bitandukanye.

Benshi mu bakunzi bayo bakaba bakunze kwifashisha indirimbo yitwa "Dushingiye" mu bihe nk’ibi by’umubabaro doreko Ikubiyemo ubutumwa bugira buti "Dushingiye ku by’Imana yakoze, hari icyizere cy’ibindi izakora. Ibyari bikomeye yakoze n’ibyinshi, ese ubona igisigaye aribyo byayinanira?

Hakaba n’aho iyi ndirimbo igira iti: "Ujya wibaza Aho Imana izanyura igukiza,ukibaza icyo Imana izagukirisha Abisiraeli ku nyanja byari byabayobeye, inkoni niyo yagabanyijemo inyanja kabiri, Gidiyoni ku rugamba byari byamuyobeye, ibibindi amakondera n’Imuri nibyo byarwanye urugamba komera!!

Benshi iyo bumvise iyi ndirimbo bituma bibuka uko Ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zifashijwe n’Imana mu gihe amahanga na ONU bari batereranye u Rwanda.

Aba baririmbyi banabihuza no kuba ubu barakuze bakiga amashuli, abandi bakiteza imbere ahanini biturutse muri politike y’imiyoborere myiza yatumye kuri ubu u Rwanda ari igihugu cy’icyitegerezo mu iterambere.

Kuri ubu Horeb Choir iyoborwa na Bwana Aaron Muragijimana ikaba ikomeje kuzana abantu kuri Kristo Yesu binyuze mu ndirimbo ndetse n’ibikorwa by’urukundo.

Horeb choir yahumurije Abanyarwanda muri ibi bihe byo #Kwibuka30

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.