Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, akaza kuvnwa kuri uyu mwanya kubera ibyaha bya ruswa, yunvikanye asaba imbabazi anatakamba ariko bimubera iby’ubusa kuko yamaze kugezwa i Mageragere.
N’ubwo umuntu atakwirirwa asesengura amagambo Umukuru w’Igihugu yasubije Bamporiki rugikubita, aya magambo arimo ibintu bikomeye bihwitura buri wese kwirinda no guhunga icyaha kuko iyo bigeze ku mategeko n’ibihano ntiyita ku cyo wagizwe, icyo uri cyo cyangwa aho waba ukomoka hose.
Inshuro nyinshi Bamporiki yumvikanye asaba imbabazi ndetse anatakamba ariko bimubera iby’ubusa kuko umwanya yari arimo utamwemerera gukora ibyo yakoze ngo ntahanwe ndetse biramutse bibaye ntahanwe byaba bitanze urugero rubi kuri rubanda yari ashinzwe kureberera.
Impanuro zo kwirinda icyaha muriyi nkuru ya Bamporiki
Ku ikubitiro igisubizo muri Twitter ya Nyakubahwa Perezida wa Repubukika Paul Kagame cyerekanaga guhanwa bifasha. Ni igisubizo yatanze ku muntu wari wanditse asabira imbabazi Bamporiki. Umukuru w’Igihugu yumvikanishije ko Bamporiki ahora mu gusaba imbabazi.
Perezida Kagame ati: “Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nk’ibyo yakoze bibi. Bitari uguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari n’abandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Guhanwa na byo birafasha.”
Isomo kuri twese cyane cyane abakristo
Bibiliya ihora itwibutsa ko ibihembo by’umunyabyaha ari urupfu ndetso no kuzabura ubugingo buhoraho. Mu busesenguzi bwa Paradise.rw, birakwiriye ko muri buri nshingano zose duhabwa n’abadukuriye tuzitwararikamo tukirindi ibyaha kuko bidutandukanya nazo ndetse bikaduhuza n’amategeko ndetse akaduhana.
Niba twinangiye amategeko tujye tuzirikana ko na Bibiliya ituyobora ku kwirinda ibibi tukimika ibyiza
Mbere yo kujyanwa i Mageragere Bamporiki yahawe umwanya wo kwitekerezaho mu rugo
Nyamara ku rundi ruhande bamwe bagashima inzira ndende byanyuzemo mu iperereza n’agaciro yahawe nk’umu diporomati kuko kuva iperereza ryatangira ku byaha Bamporiki yaregwaga, ku itariki 5 Gicurasi 2022, ndetse no mu gihe cy’urubanza, yari afungiye iwe mu rugo.
Yafunguwe mu rugo kugeza aho byemejwe n’Umuvugize wa RIB, Dr Murangira B Thierry ko Bamporiki yashyikirijwe Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), kugira ngo agorererwe i Mageragere, nyuma y’aho Urukiko rumukatiye gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni 30Frw.
Birashoboka ko iyo yitekerezaho agifungiye iwe mu rugo, akanaburana yemera icyaha kandi akagisabira imbabazi, nk’uko ku ikubitiro bikimenyekana ko yakiriye indonke yahise abyemera akanasaba imbabazi, ahari ntiyari kuba ajyanywe i Mageragere. Birashokoka ko yari kugabanyirizwa gihano.