Muri BK Arena habereye igiterane cy’imbaturamugabo cyiswe "Rwanda Revival Conference" cyateguriwe umukozi w’Imana Apostle Grace Lubega wo muri Uganda.
Iki giterane cy’ububyutse cyabereye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 04.02.2023. Cyaririmbyemo abaramyi James & Danella, Elayone Music na True Promises. Cyateguwe na Manifest Ministries Rwanda iyoborwa na Apostle Patrick Rugira.
Apostle Grace Lubega wigishije ijambo ry’Imana muri iki giterane "Rwanda Revival Conference" cyitabiriwe n’abantu ibihumbi, ni Umushumba Mukuru wa Phaneroo Ministries International ifite icyicaro muri Uganda, ariko ikaba ikorera mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Saa Cyenda na 45 ni bwo Elayone Music yakiriwe ku ruhimbi, ikaba yagezeho ikurikira umuraperi w’umuhanga cyane wo muri Uganda. Elayone Music ni abaramyi bamamaye mu ndirimbo "None Urabikoze" imaze kurebwa n’abarenga Miliyon 1.9 kuri Youtube.
Saa Kumi n’iminota 12 nibwo James & Daniella na True Promises bakiriwe kuri stage. Abantu bagaragaje ko babishimiye cyane. Ni nyuma y’uko abari bitabiriye iki gitaramo bari bavuye mu wundi mwanya wabaryoheye ubwo baramyaga Imana mu ndirimbo za Elayone Music.
"Izina ryawe rirahebuje" niyo magambo batangiranye baririmbira abari muri Rwanda Revival Conference. "Yesu ashimwe cyane, mumeze neza?" Ni ko James yavuze. Yahise yakira True Promises yongeraho ko ari "Minisiteri nziza cyane".
Paradise.rw yari ikubereye muri iki gitaramo
Nyuma y’abaririmbyi hakurikiyeho Apostle Grace Lubega wigishije mu gihe kingana n’amasaha abiri. Yatangiye asobanura ububyutse ubwo ari bwo. Yatuye umugisha ku Rwanda, avuga ko hari ikintu gikomeye Imana igiye gukora muri iki gihugu. Yasengeye abafite indwara zitandukanye, batanga ubuhamya ko bakize. Iki giterane cyasize agera abarenga 100 bakiriye agakiza.
KANDA HANO HEPFO UKO BYARI BIMEZE MURI IKI GITERANE
Apostle Grace Lubega yahanuriye u Rwanda
Marvin niwe Mc muri iki giterane
Bari kubyinira Imana mu buryo bukomeye
Bafashe umwanya uhagije wo kuramya Imana
Igiterane cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye
Abaririmbyi babukereye
Saa Saba z’amanywa nibwo abantu batangiye kwinjira
Gaby Kamanzi yanezerewe cyane