× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkomoko y’urwango rw’Abakristo n’Abayahudi bahoze bashinjwa kwica Yesu bakaza gukurwaho iki cyaha

Category: Ministry  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Inkomoko y'urwango rw'Abakristo n'Abayahudi bahoze bashinjwa kwica Yesu bakaza gukurwaho iki cyaha

Igihe Yesu yavukiraga ku isi mu gihugu cya Isirayeli y’Abayahudi, igihugu cyakoronizwaga n’Abaroma, icyo gihe Abisirayeli bari bafite idini basengeragamo ryitwaga Judaïsme (idini rya Kiyahudi). Bari ubwoko bw’Imana bwari butegereje Mesiya wasezeranyijwe.

Yesu yazanye indi myumvire itandukanye n’iyabo, agaragaza ubuyobe bw’abayobozi b’idini rya Kiyahudi, ni ukuvuga Abafarisayo, Abanditsi, Abasadukayo, Abakoresha b’ikoro n’abandi.

Aba bose bari bizewe n’imbaga nyamwinshi y’Abayahudi. Byatumye banga cyane Yesu wari uzanye amatwara mashya. Abakurikiye Yesu bari bake cyane.

Mu mwaka wa 33, Abayahudi bangaga cyane Yesu, basabye ingoma y’Abaroma yabakoronizaga kumwica. Icyo gihe Guverineri Ponsiyo Pilato wayoboraga ariko yaratumwe na Kayizari umwami w’Abaroma, yabonye bidakwiriye kwica Yesu asaba ko yakubitwa agataha.

Abayahudi bakomeje gutera imvururu bati:“Nabambwe nabambwe,” bavuga ko yiyise Umwana w’Imana, bamushinja n’andi makosa menshi, birangira Pilato abyemeye Yesu aramanikwa.

Nyuma y’urupfu rwa Yesu, abigishwa be bagiye mu mahanga yose bigisha ubutumwa bwe nk’uko yasize abibategetse (Matayo 28:19-20). Abo babatizaga babaga bemeye gukurikira Yesu cyangwa Kristo bakaba abakristo.

Abayahudi bo banze kwemera ubutumwa bwiza bakomeza gusenga nk’uko byahoze Yesu ataraza ku isi.

Bagumye mu idini ryabo rya Kiyahudi bakomeza gutegereza Mesiya wasezeranyijwe kuko uwo basabiye gupfa batamwemeye nka Mesiya wa nyawe.

Ibi byatumye urwango rutangira kuzamuka hagati y’Abakristo n’Abayahudi kuko bakomezaga gushinja Abayahudi ko bicishije Yesu Kristo wabo.

Mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu, Abaroma basenye urusengero rw’Abayahudi bamwe batangira guhunga.

Mu bihugu bahungiyemo bakomeje kwironda bitandukanya n’abandi kuko kuva na kera bafataga abanyamahanga nk’ubwoko Imana itemera.

Aho bajyaga hose ntibemeraga Yesu cyangwa ngo bashyingiranwe n’abo mu bihugu bahungiyemo. Ibi byatumye bakomeza kugwira aho bajyaga hose.

Mu mwaka wa 312, Kositantine umwami w’abami w’Umuroma na we yarabatijwe. Abakristo bari bamaze kugera mu nzego zose kandi Kiliziya Gatorika ni yo yari ihari gusa. Andi madini ntiyari yakavutse ngo yiyomore kuri Gatorika.

Batangiye gufatwa nk’ibicibwa biza guhumira ku mirari ubwo umwana wo muri Noruveje witwaga Williams yapfaga mu buryo butunguranye.

Nyuma y’imyaka mike batazi icyamwishe, umugabo wari warihaye Imana, uwo twafata nka Padiri uyu munsi yatangaje ko ari Abayahudi bamwishe.

Abantu barabyemeye urwango babangaga rurikuba. Kuva icyo gihe icyabaga cyose bagishinjaga Abayahudi. Icyo gihe uwo mwana apfa hari mu mwaka wa 1144.

Bategetswe kwambara ibirango bigaragaza ko ari Abayahudi birimo ingofero zihariye n’ibitambaro byanditseho ko ari Abayahudi, kugira ngo ubabonye abagendere kure kuko bafatwaga nk’abicanyi.

Bavugaga ko umuntu bishe bafataga amaraso ye bakayatura Imana yabo cyane ko bo bari baranze kuba abakristo.

Kubera kwangwa cyane, bakomeje kwironda, barakundana, bakorana ingufu biteza imbere. Uwabaguzaga amafaranga bamwakaga inyungu.

Abakristo babifashe nk’ubusambo bigera n’aho bitangira kwandikwa mu bitabo kuko bo bumvaga bidakwiriye kuguriza umuntu, yajya kukwishyura agashyiraho inyungu.

William Shakespeare, umwanditsi w’ibitabo uzwi cyane yabanditseho mu gitabo yise Merchant of Venice.

Avugamo umucuruzi w’Umuyahudi wagurije umukristso amafaranga akamubwira ko natamwishyurira ku gihe azatwara ubuzima bwe nk’ingwate, yamwishyurira ku gihe, uwo Muyahudi agahinduka umukristso. Ibi byari bigamije gutsindagiriza uko bafataga Abayahudi mu buryo bubi.

Urwango rwakomeje kuzamuka bigera aho batangira gucibwa mu bihugu bimwe na bimwe. Mu mwaka wa 1290 Ubwongereza bwarabaciye.

Mu wa 1348 Suwezilandi irabaca. Ubufaransa na bwo bwahise bubaca mu wa 1306. Bidatinze Ubudage na bwo bubaca mu wa 1394.

Mu mwaka wa 1700 abantu batangiye kwisobanukirwa, ibihugu bikora impinduramatwara (revolutions) Abayahudi bahabwa ubwenegihugu bw’ibihugu bari barimo ariko bakomeza gusuzugurwa no kwangwa.

Mu mwaka wa 1859 Charles Darwin yanditse igitabo kirimo urwango yari afitiye Abayahudi agira ati :“Abadakomeye (Abayahudi) bagomba gusigara (kwicwa), hakabaho abakomeye (Abanyaburayi). Ni mu gitabo yise Orgin of Species.

Nyuma y’igihe gito, Radiyo y’Abadage mu makuru yanzuye ko aho kugira ngo Abayahudi bazigarurire isi, bagomba kwicwa. Icyo gihe abari hagati y’ibihumbi 30 na 70 barishwe.

Urwango rwakomeje kuzamuka kugera nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose yabaye mu mwaka 1914-1918. Abadage barayitsinzwe, nyuma Hitileri avuga ko batewe umwaku n’Abayahudi.

Yahise avuga ko aho kugira ngo Abayahudi bazakomeze kubangamira isi yose, agiye kubatsembaho.

Mu mwaka wa 1939-1945 ubwo intambara ya kabiri y’isi yose yabaga, Abanazi, ni ukuvuga ingabo zari iz’Ababadage bari bayobowe na Hitileri, bishe Abayahudi bagera kuri miliyoni 6.

Nyuma ya Jenoside mu mwaka 1986, ni bwo Papa Yohana Pawulo wa 2 yavuze ati:“Si bo bishe Kristo ahubwo ni Roma”.

Yasuye urusengero rwa Isirsyeli aho Abayahudi basengera muri Judaïsme avuga ko nta rwango Vatikani ifitiye Abayahudi. Yasabye abakristo be kutanga Abayahudi avuga ko na bo ari abantu babo.

Ni nyuma y’igihe kinini Kiliziya Gatorika yari imaze ishinja Abayahudi kwica Yesu umwami wabo. Yanasuye inzibutso za Jenoside yakorewe Abisirayeli.

Kuri ubu, abakristo bari muri Isirayeli ni 1.9% mu gihe abasengera muri Judaïsme ari 77%. Abandi basigaye ni abo mu yandi madini.

Uyu munsi bwo bari mu ntambara kandi hafi isi yose yongeye kubanga. Gusa uru rwango rutandukanye n’urwa mbere rwabagejeje kuri Jenoside.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.