New Melody Choir yashinzwe muri Mata 2012, ihuriyemo abaririmbyi biganjemo ababarizwa muri Korali n’abaririmba ku giti cyabo baturuka mu matorero atandukanye ya gikirisitu.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Neema Marie Jeanne umuyobozi ucyuye igihe kuri ubu ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru muri New Melody choir, yatangaje ko iyi ndirimbo ’’Imbabazi ikubiyemo ubutumwa bwo kwamamaza Ubuntu, mu rukundo ndetse n’imbabazi z’Umwami Yesu Kristo, nk’uko bigaragara mu ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’abafilipi 2:7-9.
Bivuze ngo imvano y’iyi ndirimbo nziza cyane ni ukwibutsa abantu ko nk’uko Umwami Yesu Kristo atagundiriye akamero k’ubumana, "natwe ntidukwiriye kugundira urukundo rwe rwatumye yemera kubabazwa kugira ngo tubone ubugingo, ahubwo ko dukwiye kwamamaza urwo rukundo mu mahanga yose, kugira ngo n’abataramwizera nabo bamwizere".
Iyi ndirimbo yabo "Imbabazi" iraryoshye ndetse mu bo yaryoheye harimo Papi Clever wanditse kuri Youtube ati "Mbega ibyishimo bitangwa na Yesu".
Muri iyi ndirimbo, hari aho aba baririmbyi baririmba bati: "Imbabazi z’umwami Yesu Kristo nizo zankijije, zankijije ingoyi z’Ibyaha, Imbabazi za Yesu, zampinduye umwana w’Imana".
Iri tsinda ryashinzwe na Shimwa Josue, ni itsinda ryagiye rigaragara mu bitaramo bitandukanye ndetse ritumirwa mu bikorwa byinshi bya Gospel rikifatanya n’abahanzi batandukanye.
Mu mwaka wa 2017 yifatanyije na Korali Amahoro ya ADEPR Remera mu gitaramo cy’isanamitima cyabereye muri Kigali Marriott Hotel.
Muri uyu mwaka wa 2017 kandi yateguye Salah Concert, kimwe mu bitaramo byateguwe n’itsinda ryo kuririmba kitazasibangana mu mitima y’abanyarwanda.
Iki gitaramo cyanereye kuri Selena Hotel kikayoborwa n’umushyushyarugamba ukunzwe n’abatari bakeya ari we Nagiriwubuntu Dieudonné uzwi Ku izina rya Dione akaba na Perezida wa Korali Amahoro ya ADEPR Remera, cyasize Itsinda New Melody ryanditse izina bundi bushya muri Gospel Nyarwanda.
Ibi byatewe n’imitegurire myiza, imyambarire ndetse n’imiririmbire yo ku rwego rwo hejuru. Abitabiriye iki gitaramo ntibazibagirwa uburyo Neema Marie Jeanne yafashe umwanya agasenga isengesho ryafashe umwanya munini rigakora ku mitima ya benshi, bikazamura amarangamutima ya benshi, ndetse bamwe kwiyumanganya byarabananiye amarira y’ibyishimo aramanuka.
Neema yabwiye Paradise.rw ko iyi ndirimbo basohoye ari intangiriro yo kongera kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya Gospel nk’uko byahoze mbere y’icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo, turitegura gusohora n’izindi nyinshi, ndetse no gutegura ibitaramo bitandukanye aho kuri iki cyumweru le 19/03 dufite umugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana, guhera saa cyenda z’amanywa, kuri Solace Ministries Kacyiru".
Andi makuru y’igitaramo ndetse n’abo bazakorana, yavuze ko bizashyirwa hanze vuba. Gusa yasogongeje abakunzi b’Iri tsinda ko azaba ari umunsi udasanzwe wo kuvuga Umwami Yesu Kristo.
Iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rimaze gusohora indirimbo nyinshi zakoze ku mitima ya benshi. Ryamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo "Nimuze Dushime", "Ibyo wakoze", "Igihe nagutegereje", "Akira ihumure", "Ndakwiringiye", "Messiya", n’izindi.
Iri tsinda riyobowe kuri ubu na Bwana Elise Muhayimana kandi rirangwa n’ibikorwa bitandukanye nko guhugura abaririmbyi, gufasha abantu kwiga umuziki harimo no gucuranga kuko mu barigize harimo inzobere ndetse bize umuziki ku rwego rwo hejuru. Rikunze kandi kwitabira ibikorwa by’urukundo ndetse n’isanamitima.
New Melody Choir bari bakumbuwe cyane
New Melody Choir yabwiye Paradise.rw ko ifite igitaramo uyu mwaka
RYOHERWA N’INDIRIMBO "IMBABAZI" YA NEW MELODY CHOIR