× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya uwo uri we wibona mu ishusho y’Imana –Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  2 weeks ago »  Pastor Christian Gisanura

Menya uwo uri we wibona mu ishusho y'Imana –Pastor Christian Gisanura

Pastor Christian Gisanura yakomeje uruhererekane rw’inyigisho yahariye ukwezi kose kwa 2 ku mutwe mugari ugira uti “Kumenya uwo uri we”, aho kuri uyu munsi yibanze ku mutwe muto ugira uti “Kwibona mu ishusho y’Imana.”

Kuri uyu wa 5 Gashyantare 2026, izi nyigisho yazashingiye cyane ku Byanditswe Byera, by’umwihariko Itangiriro 1:26–27 no mu Kuva 20:4, asobanura neza icyo umuntu asobanuye mu migambi y’Imana.

Ahereye ku Ijambo ry’Imana ryo mu Itangiriro 1:26–27 rivuga ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo, Pastor Gisanura yasobanuye ko “ishusho” idasobanura isura gusa, ahubwo ko isobanura uhagarariye undi.

Yavuze ko ijambo "Temuwnah" rivuga "image" cyangwa ishusho mu giheburayo risobanira ’representative’ cyangwa uhagarariye undi, intumwa y’undi.

Yagize ati: “Iyo tuvuga ko turi mu ishusho y’Imana, tuba tuvuga ko turi abahagarariye Imana aho tuba turi hose. Bityo, amagambo tuvuga, imyitwarire yacu n’ibikorwa byacu byose bigomba kugaragaza Imana duhagarariye.”

Yibukije ko mu Kuva 20:4, Imana yabujije Abisirayeli gukora igishushanyo cyose kigaragaza Imana, agaragaza ko impamvu yabikoze ari uko yishakiye abantu bayihagararira aho gukorerwa ibishushanyo. Bivuze ko Umukiristo ari “ishusho igenda” y’Imana, igomba kuyihesha icyubahiro mu buzima bwa buri munsi.

Pastor Gisanura yanenze imyumvire ikunze kuboneka mu bantu benshi bibwira ko Imana ari iyo ku Cyumweru gusa. Yatanze urugero rw’umuvugizi w’igihugu, avuga ko ataba umuvugizi gusa iyo ari mu biro, ahubwo ko aho aba ari hose aba ahagarariye igihugu cye.

Uko ni ko n’Umukiristo, aho yaba ari hose, mu kazi, mu muryango, mu bucuruzi cyangwa mu bandi, agomba kugaragaza ishusho y’Imana.

Yagize ati: “Iyo tuvuga gukiranuka, tukavuga Imana, abantu batubona badufata nk’abayihagarariye. Ibyo dukora bishobora kuyubahisha cyangwa kuyikoza isoni.”

Ibi byatumye yibutsa ko abantu bamwe banga gukorera Imana no kuyubaha kubera imyitwarire mibi y’abiyita Abakiristo, nyamara batazi ko uwo muntu ari mu ishusho y’Imana.

Mu magambo akomeye, Pastor Gisanura yavuze ko iyo uhisemo kuba uwa Kristo uba wemeye n’inshingano zikomeye. Nko ku bahagarariye igihugu, iyo bakoze ibisebya igihugu barabihanirwa, ni na ko n’Umukiristo ukora ibibi asebya Kristo, aba agomba kumenya ko Kristo ubwe azamuhana, kuko aba asebeje izina rye.

Yasoje inyigisho asenga ashimira Imana ku bwo kuba yaragize abantu bayo abakozi n’intumwa ziyivuganira, ababwira ko izina “Umukiristo” ari umutwaro ukomeye ugomba gutwarwa mu cyubahiro.

Yagize ati: “Mana, aho tugeze hose, kuko turi Abakiristo n’intumwa zawe, abantu babone Kristo ubwe muri twe. Dufashe tubaho mu ishusho ya Kristo, kugira ngo iryo zina ritwubahishe natwe turyubahishe. Kandi n’igihe twaritabaza cyangwa tutaritabaje, ridufashe mu bibazo byacu.”

Izi nyigisho za Pastor Christian Gisanura zikomeje gusiga isomo zibibutsa buri mukristo ko kwimenya nyakuri ari ukumenya ko umuntu ari mu ishusho y’Imana, akaba n’umuvugizi wayo ku isi, bityo agaharanira kuyihesha icyubahiro mu byo akora byose.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.