× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya uwo uri we wibuka ko uri Umwuka― Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  1 week ago »  Pastor Christian Gisanura

Menya uwo uri we wibuka ko uri Umwuka― Pastor Christian Gisanura

Inyigisho za Pastor Christian Gisanura zo ku wa 6 Gashyantare 2026, zibanze ku kumenya uwo uri we, wibuka ko uri umwuka nk’uko n’Imana ari Umwuka.

Mu gukomeza inyigisho zo muri uku kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2026, Pastor Christian Gisanura yakomeje urugendo rwo gufasha Abakristo kumenya abo bari bo, binyuze ku mutwe mukuru ugira uti “Kumenya Uwo Uri We”.

Uyu munsi, inyigisho yibanze ku mutwe muto ugira uti “Uri Umwuka”, ishimangira ukuri gukomeye kw’icyo umwizera ari cyo mu by’ukuri.

Mu nyigisho zatambutse, havuzwe ku kuba umuntu yararemwe mu ishusho y’Imana, bisobanura ko ahagarariye Imana aho ageze hose. Kuba mu ishusho y’Imana si izina gusa, ni inshingano yo kuyiserukira mu myitwarire, mu magambo no mu bikorwa.

Ntibishoboka guhagararira Imana ngo witware nabi, kuko ibyo dukora byose bihesha Imana icyubahiro cyangwa bikayisuzuguza.

Ashingiye kuri Yohana 4:24, Pastor Gisanura yibukije ko abasenga Imana by’ukuri bayisenga mu mwuka no mu kuri. Iyo uri mu ishusho y’Imana, uba uri umwuka, kuko Imana ubwayo ari Umwuka. Aho ugeze hose, iyo ufite Umwuka w’Imana, uba wambaye icyubahiro cy’Imana, kikagutwikira imbere n’inyuma.

Yibukije Abakristo ko bagomba kwitondera aho bageze n’uko bitwara, kuko bambaye ubwiza n’icyubahiro by’Imana. Utabimenye, ashobora kwitwara nk’abandi, akibwira ko ibyo abandi bavuga cyangwa bakora na we abyemerewe.

Ariko si ko bimeze. Uwambaye ubwiza bw’Imana ashyiraho imipaka, akirinda kwicara mu cyondo, nk’uwambaye imyenda yera. Iyo wanduje icyubahiro cy’Imana kikuriho, nta bwo kikugirira akamaro.

Pastor Gisanura yanagarutse ku bindi bisobanuro by’umwuka, ari bwo butunzi bw’Imana buri mu muntu imbere. Aha yifashishije amagambo ya Pawulo wavuze ko nubwo tugaragara nk’abakene, tuba dutungishije benshi.

Ubwenge, ibitekerezo n’amagambo uri na byo ni ubutunzi bushobora gukiza urwaye, kugarura uwari warayobye, no guhumuriza uwihebye. Muri buri mwizera huzuyemo ubutunzi bw’Imana bukomeye.

Yasobanuye ko buri muntu, ku munsi yaremweho, yahawe umuhamagaro n’impano, ariko izo mpano zishobora gutinda kugaragara bitewe n’igihe n’uko umuntu azivumbura.

Yatanze urugero rwe bwite, avuga ko mu bwana bwe yagiraga amagambo make cyane, afite ubwoba bwinshi, ariko amaze guhura na Yesu, impano yo kuvuga no kwigisha Ijambo ry’Imana yarakangutse, ku buryo ubu avuga Imana nta guceceka. Iyo yari impano yari imurimo, ariko igihe cyo kuyikoresha kikaba kitaragera.

Yashimangiye ko Imana yaturemeye imirimo myiza yateguwe kera, kandi ko Umwuka Wera nutuzaho, ubwo butunzi n’impano bizakanguka, tukuzuza intego y’Imana ku buzima bwacu. Kuba umwuka bisobanura kuba muri wowe harimo ubwiza, icyubahiro n’ubwenge by’Imana, bikora mu mwuka, bigakora binyuze ku Mwuka w’Imana utuyoboye.

Pastor Gisanura yibukije ko umwuka usabana n’Umwuka, ari yo mpamvu Abakristo bagomba gusabana n’Imana binyuze mu gusoma Ijambo ryayo no kugirana na yo umubano wa buri munsi. Ibyo bituma umwuka uri muri twe utozwa, ugakanguka, ukatuyobora mu ntambwe zose z’ubuzima.

Yasoje avuga ko kugera ku cyubahiro Imana yagambiriye ku muntu atari amahirwe gusa cyangwa umugisha w’impanuka, ahubwo bishingira ku mpano ziri muri wowe. Isi yo ireba inyungu, ntireba umuntu.

Nk’uko abantu bakunda abakinnyi b’umupira bitewe n’ibyishimo n’umusaruro babaha, ni na ko impano yawe izatuma wubahwa. Imana izamura impano yawe, ikayihuza n’ibikenewe, ikakugeza kure.

Mu gusoza, Pastor Christian Gisanura yibukije ko izi nyigisho ari igice cy’uruhererekane rwo muri Gashyantare 2026, ku mutwe mukuru ugira uti “Kumenya Uwo Uri We”, aho azakomeza gutanga imitwe mito itandukanye.

Uyu munsi, ubutumwa bukomeye ni ubu: Menya ko uri Umwuka, kandi umenye agaciro k’ibiri muri wowe, kuko ni bwo impano zikurimo zizahaguruka zikakugeza ku byo Imana yagambiriye ku buzima bwawe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.