Ikirego cyatanzwe muri leta ya Minnesota, kubera itegeko ribuza amashuri makuru na za kaminuza z’amadini muri gahunda ituma abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye babona inguzanyo ya kaminuza nta kiguzi bzwi nka buruse.
Ikigo cya Becket gishinzwe umudendezo w’amadini cyatangaje mu cyumweru gishize ko gitanga ikirego mu rukiko rwo mu Karere ka Minnesota nyuma y’ivugururwa ry’itegeko ishinga, amategeko ya Minnesota iyobowe na Demokarasi ryahinduye gahunda yo guhitamo abanyeshuri nyuma yo kwiyandikisha kugira ngo hatabaho ibigo “bizakira abanyeshuri bashingiye kubimyizerere yabo cg indimyemerere kandi bidakwiye ko umuntu ahabwa ishuri hagendeye kuribyo".
Uru rubanza rwatanzwe mu izina ry’ababyeyi Melinda Loe, Mark Loe, Dawn Erickson n’abana babo, ndetse na Crown College na kaminuza ya Northwestern-St. Paul, yavuze ko guverineri wa Minnesota, Tim Walz, Komiseri w’uburezi muri Minnesota, Willie Jett n’ishami ry’uburezi rya Minnesota nk’abaregwa.
Ibi birego bishingira ku itangazo ryo ku ya 24 Gicurasi rihura n’umukono wa Walz w’impinduka muri gahunda yo kwakira abanyeshuri, biteganijwe ko izatangira gukurikizwa ku ya 1 Nyakanga.
Mu magambo ye, umujyanama mukuru wa Becket, Diana Thomson, mu itangazo yashyize hanze yagize ati: "Abanyapolitiki ba Minnesota bahemukiye imuryango ibihumbi n’ abana bo muri leta yabo bifuza gutangira kaminuza, kubera ko amashuri bifuza kwigammo adahuje imyizerere nabo". “Icyo cyemezo ntabwo kirwanya gusa idini; binyuranyije n’amategeko ahubwo. ”
Bongeyeho bati: “Aho kuvangura abantu bafite kwizera, Minnesota akwiye gushaka uburyo bwo gufasha abanyeshuri bose kubona ishuri rihuye n’inyungu zabo n’indangagaciro zabo.”
Perezida waryo Corbin Hoornbeek, yavuze ko ikigo cye ari “ikigo kinini gitanga PSEO muri Minnesota” anagaragaza intego yacyo nko “gutanga uburezi bushingiye kuri Kristo, guha inyigisho abanyeshuri kugira ngo bakure mu bwenge no mu mwuka, gukora neza mu myuga yabo, no guha icyubahiro Imana.
Denton nkumwe mubayobozi bimwe muri kaminuza za gikristu yashimangiye ibi ati: “Nubwo duhura n’amategeko yashyizweho kugira ngo abuze abanyeshuri bashaka uburezi dutanga, dukomeje gushikama mu byo twiyemeje kurinda inshingano zacu ndetse n’imyizerere ishingiye ku idini ry’abaturage bacu.”
Uru rubanza ruje nyuma y’icyumweru Inteko ishinga amategeko ya Minnesota ihinduye sitati igenga ibigendenderwaho rwaho ngo abanyeshuri biyandikishe.