× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Moses Bliss yizihije imyaka 2 amaranye na Marie Bliss mu rushako rubanza Imana imbere

Category: Love  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Moses Bliss yizihije imyaka 2 amaranye na Marie Bliss mu rushako rubanza Imana imbere

Umuramyi ukomeye muri Afurika, Moses Bliss, we na Marie Bliss umufasha we, bizihije imyaka ibiri bamaze babanye nk’umugabo n’umugore mu buryo bwuje urukundo n’ubwiza bw’Imana

Ku wa 28 Gashyantare 2024 ni bwo bakoze ubukwe bwabo bwa “civil”, none hashize imyaka ibiri yuzuye. Muri iyo myaka ibiri, byinshi byiza byarabaranze harimo no kwakira umwana w’umuhungu wabo babonye nyuma y’umwaka umwe gusa bashakanye.

Mu kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka ibiri, aba bombi basohoye amafoto meza cyane bambaye imyambaro isa (co-ordinated outfits).

Bari bambaye amakote y’ubururu bwerurutse, amapantalo manini ajyanye, hamwe n’imipira y’umweru imbere. Bari bafatanye mu ntoki, bamwenyura mu buryo bugaragaza ibyishimo n’urukundo bafite muri iki gihe.

Ku rubuga rwa Instagram, Moses yanditse amagambo agaragaza amarangamutima ye agira ati: “Around this time two years ago, we made it legal.” Bisobanura ko muri iki gihe hashize imyaka ibiri bakoze isezerano ryabo ryemewe n’amategeko.

Moses Bliss ni umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (gospel) ukomoka muri Nigeria. Azwi cyane mu ndirimbo zakunzwe cyane nka “Too Faithful” yarebwe na miliyoni 99 na “Miracle No Dey Tire Jesus.”

Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri gospel muri Afurika. Yashakanye na Marie Bliss bamaranye imyaka ibiri. Umugore we yamenyekanye cyane nyuma y’uko bashyingiranywe.

Moses Bliss na Marie Bliss bakunze kugaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.