Past Désiré Habyarimana ni umwe mu bakozi b’Imana bafite igikundiro muri Gospel Nyarwanda akaba n’umuyobozi w’umuyoboro w’ijambo ry’Imana witwa Agakiza.org.
Mu gitaramo cyateguwe n’umuramyi Dominic Ashimwe cyiswe "Taste of The Heaven" cyabaye k mugoroba w’uyu wa Gatanu, Pastor Desire ni we wari umugabura w’Ijambo ry’Imana.
Ubwo yasobanuraga ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi 103:1-5 rifite intego ivuga ngo "Mutima wanjye himbaza Uwiteka", yarihuje n’Imirimo n’ibitangaza Imana yakoze ku buzima bwa buri muntu, harimo uburinzi bukomeye ku mubiri n’ubugingo.
Ubwo yageraga ku burinzi, yagarutse ku buryo cyera yari azi ko abantu baroga ari aboroheje, gusa akaba yarasanze hari n’abantu bakomeye baroga. Yatanze urugero rw’igiterane cyigeze kuba abantu buzuza ingunguru uburozi bwabo (bisa neza n’ibyanditse mu gitabo cy’Ibyak 19:18-19, muhasome),..
Aha niho yahise asetsa abari mu gitaramo ati: "Uzi ko abanyarwanda bazi kuroga! Umuntu akugaburira ibirayi, munda yawe hakavugiramo ipusi kandi ntazo wariye.!!!"
Paradise.rw iracyabakurikiranira byinshi kuri iki gitaramo.