× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu masaha make asigaye Bahati Ghislain aradusangiza indirimbo nshya "Amfashe mu kiganza"

Category: Rwanda Diaspora  »  October 2023 »  Nelson Mucyo

Mu masaha make asigaye Bahati Ghislain aradusangiza indirimbo nshya "Amfashe mu kiganza"

Mu masaha ya saa mbili zuzuye mu masaha ngengabihe ya GMT - abari i Kigali turaba turi mu buryohe bw’indirimbo nshya "Amfashe mu Kiganza" y’umuhanzi w’Umunyarwanda Ghislain Bahati ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya.

Uyu ni umuhanzi umaze kuba ubukombe ndetse uzwi muri Nairobi kubera ibihangano adahwema guha abakunzi be. Ghislain Bahati avuga ko iyi ndirimbo yayanditse kugira ngo yibutse ubwoko Bw’Imana ko aho ubuzima bwageza umuntu hose burya Imana ntiyamurekura mu kibanza cyayo

Mu butumwa yageneye abakunzi be bo mu Rwanda, Kenya no ku isi yose yagize ati "Iyi ndirimbo nayanditse nshaka gutanga ubutumwa kubantu mbamenyesha ko turi mu kiganza cy’Imana yadufashe kandi ko itazigera iturekura. Turi abahiriwe turi abana b’Imana."

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Boris (Audio) ndetse na Ganza wa Koinet Studio kuri video. Mu gihe hasigaye amasaha abarirwa ku ntoki ngo ijye hanze, reka mbe nkusangije amagambo ayigize:

Yampumuye Amaso ndeba Ingabo zinkikije. Singitinyibitero by’ingabo zumwanzi.

Chorus: Amfashe mu kiganza ntazigera andekura, ankikije Impande zose mubyukuri ndamahoro .

Hallelujah Mubahiriwe ndimubimbere. Oh oh oh oh oh Mubahiririwe ndimubimbere

Naha saa mbili zijoro, uze kuba mu ba mbere biyumvira uyu mubavu mwiza yategujwe na Bahati Ghislain

Bahati Ghislain arashyira hanze indirimbo nshya ku mugoroba w’uyu wa Gatanu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.