× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Murumuna wa Gatete Sharon wa Chryso ari guhatanira Miliyoni 1 Frw muri Golden Mic Challenge

Category: Education  »  6 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Murumuna wa Gatete Sharon wa Chryso ari guhatanira Miliyoni 1 Frw muri Golden Mic Challenge

Murumuna w’umuramyi Gatete Sharon, umugore wa Chryso Ndasingwa na we uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ari guhatanira Miliyoni imwe y’amafaranya y’u Rwanda muri Golden Mic Challenge.

Mu Rwanda, irushanwa rya Golden Mic Challenge (GMC) riri kubyutsa icyizere gishya mu rubyiruko ruri munsi y’imyaka 18. Muri iri rushanwa ryateguwe na Ingoma Art, umwe mu bana bageze kure bahatana ni Gatete Shekhinah, murumuna w’umuririmbyi Gatete Sharon, umugore w’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa.

Gatete Shekhinah wiga muri World Mission High School, ari guhatana mu cyiciro cyo kuririmba. Ni umwe mu bana 20 babashije kugera muri Semi Final nyuma yo guca mu banyeshuri 96 batangiye irushanwa.

Uyu mwana ufite impano y’umuziki irimo gukura ku buryo bugaragara, arashaka kugera ku mwanya wa mbere muri GMC, aho ahataniye igihembo gikuru cya 1,000,000 Frw, kizatangwa ku mwana uzaza ku isonga.

Irushanwa rya Golden Mic Challenge ryatangijwe ku wa 22 Ugushyingo 2025, rigamije kugaragaza impano z’abana no kubafasha kuzimenya kare binyuze mu nsanganyamatsiko zubakiye ku ndangagaciro za Gikristo: Born to Shine, Call to Serve, Inspiring Voice.

Ririmo ibyiciro bitatu: kuririmba, kubyina no gusoma imivugo, rikaba riterwa inkunga n’ibigo bitandukanye birimo World Mission High School, aho Shekhinah yiga, ndetse na Riviera High School, Gloria Academy na Kigali Christian School.

Kuba Shekhinah ari umwe mu banyeshuri bahagaze neza muri iri rushanwa byateye ishema umuryango we, cyane cyane muri Gospel, kuko mukuru we Gatete Sharon n’umugabo we Chryso bazwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Abegereye uyu mwana bavuga ko afite ubuhanga n’imico myiza imutera kwitwara neza ku rubyiniro, ndetse akaba afite amahirwe menshi yo kugera ku cyiciro cya nyuma.

Golden Mic Challenge ifite ibihembo byinshi bitegereje abana bazaba bahize abandi: 3 ba mbere bazahabwa amafaranga menshi. Uwa gatatu ni 550,000 Frw, uwa kabiri ni 700,000 Frw, mu guhe uwa mbere ari 1,000,000 Frw.

Ni mu gihe kandi abandi 15 bazahabwa ibihembo rusange, abandi 10 bagahabwa ibyihariye. Ubuyobozi bwa Ingoma Art buvuga ko iri rushanwa rizasiga urwibutso rukomeye mu buzima bw’abana riri gukarishya, kuko ribaha amahugurwa, ubuyobozi mu mpano zabo ndetse n’umurongo bazakurikiza mu buzima bwabo bw’ahazaza.

Final y’iri rushanwa iracyategerejwe. Ku ruhande rwa Gatete Shekhinah, benshi mu bakurikira iri rushanwa bamubonamo icyizere cy’umuhanzi washobora kuzamuka akagera ku rwego rwo hejuru mu muziki.

Mu gihe amashusho n’amafoto y’amarushanwa akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi ba Gospel na World Mission High School bategereje kureba niba uyu mwana uzwi cyane mu muryango wa Sharon azatwara 1 Miliyoni Frw mu cyiciro cya nyuma cya Golden Mic Challenge, kikaba gishobora kuba intangiriro y’urugendo rw’ubuhanzi bw’igihe kirekire kuri we.

Murumuna wa Sharon Gatete, Shekhinah Gatete

Amarushanwa ari hafi kugera ku musozo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Havuyemo kuba turinshuti arko iyi 1M nibatayimuha hazaba harimo akantu yego abana Bose bageze semi final barashoboye arko turabiziko kuri level tubaturiho hari nabandi baba bayirenze rero sukubaca intege arko ntawuriguhangana na shekhinah uri kuri level yee pee big shut out to her💪💪🙏🥰

Cyanditswe na: Gaga   »   Kuwa 08/12/2025 20:02