× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Musenyeri Rucyahana n’umuhungu we wari Visi Meya basabye imbabazi kubera kwitabira iyimikwa ry’umutware w’Abakono

Category: Leaders  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Musenyeri Rucyahana n'umuhungu we wari Visi Meya basabye imbabazi kubera kwitabira iyimikwa ry'umutware w'Abakono

Bishop John Rucyahana wabaye umuyobozi wa Diyosezi ya Rihengeri mu itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ndetse wanabaye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yasabye imbabazi ku bwo kwitabira iyimikwa ry’Umutware w’Abakono, ndetse umuhungu ahita yegura.

Bishop Ruchahana n’umuhungu we, Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Musanze, Rucyahana Mpuhwe Andrew, bumvikanye basaba imbabazi nyuma yo kwitabira umuhongo wo kwimika umutware w’Abakono.

Mu nkuru ducyesha Kigali Today, Rucyahana yatangaje ko kwegura ku mirimo ye ari umutimanama we wabimutegetse, kubera amakosa aherutse gukora yo kwitabira igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono.

Yagize ati “Umutimanama wanjye wantegetse kwegura kubera amakosa nakoze yo kwitabira ibirori nka biriya, simbanze gushishoza ngo ndebe ingaruka byatera muri sosiyete y’u Rwanda, mpitamo kwegura abandi bayobozi nabo bafite uko babitekereje, ariko jyewe neguye ndumva ntakomeza kuyobora kubera ariya makosa nakoze”.

Rucyahana avuga ko kwitabira iyimikwa ry’umutware w’Abakono kandi ari umuyobozi, byamuteye kumva atasubira mu baturage kugira icyo ababwira, kuko atatanze urugero rwiza rw’umuyobozi wari ubahagarariye, nyuma yo kwitabira igikorwa cyarebaga abantu bamwe.

Ati “Ndumva atari umwanya mwiza wo kuba nakomeza kuyobora, ahubwo ndumva ari umwanya mwiza wo kuba najya ku ruhande hakagira abandi bajya muri izo nshingano kugeza igihe Abanyarwanda n’ubuyobozi bazumva ko nakongera kugira umusanzu ntanga mu kubaka u Rwanda, bakampa izindi nshingano”.

Kwimika Umutware w’Abakono ni umuhango witabiriwe n’ibikomerezwa na bamwe mu bagashize, wabereye muri Hoteli yo mu Kinigi mu Karere ka Musanze, tariki 09 Nyakanga, 2023 ariko uza kwamaganirwa kure n’umuryango RPF-Inkotanyi, uvuga ko icyo gikorwa kinyuranye n’ihame rya Ndi Umunyarwanda.

Rucyahana Mpuhwe Andrew wari Visi Meya wa Musanze ariko akaba yamaze kwegura, mu nama yabaye ku Cyumweru ku cyicaro cya RPF-Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo, yavuze ko ibyabaye ari “ikimenyetso cy’umurengwe n’abantu kwibagirwa vuba.”

Ati "Nk’umuyobozi, kiriya gikorwa ntabwo cyadutunguye, twari tubizi ko kizaba, ariko ntabwo habayemo kugisha inama, gukurikirana, gushishoza, ntabwo habayeho kureba icyakurikira kuba abantu 600 – 700 bahuriye hamwe, bishyize hamwe nk’Abakono bibagiwe abandi kugira ngo icyo kintu gihabwe urubuga.”

Yavuze ko ikintu kibi bacyambitse umwambaro mwiza. Ati “Ubu mu kwezi gutaha, hari abandi bari kuzahura, bishyize hamwe […] nagize amahirwe y’uko bimaze kumenyekana, Umukuru w’Igihugu yafashe akanya ko gutumiza abantu bake, yaratwigishije, araduhanura, atwereka amakosa turimo.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko atanyuzwe n’ibyo Visi Meya wa Musanze yavuze, ko atigeze asaba imbabazi mu magambo.

Ati “Numvise ijambo rya Visi Meya wa Musanze, ku bwanjye, ntabwo nanyuzwe. Akwiriye kubanza gusaba imbabazi noneho biriya asobanura bigasobanurwa n’uko yasabye imbabazi kuko aha tuhahuriye ku bumwe bwacu. Ntabwo wajya kuvuga amagambo ari aho gusa utabanje kujya ku kibazo nyirizina.”

Rucyahana Mpuhwe Andrew yahise yongera arahaguruka ati “Mpagurutse bwa kabiri rwose nshaka kugira ngo nsabe abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi imbabazi, kandi izi mbabazi narazisabye, nzisaba Chairman w’umuryango, abayobozi atari rimwe atari kabiri.

Ibyo twakoze ni amahano, ni amakosa. Twafashe umwanya wo kubitekerezaho. Imbabazi dusaba uyu munsi ni imbabazi dukura ku mutima, dusaba dushingiye ku ntege nke twagize.”

Bishop John Rucyahana na we yasabye imbabazi kuko kiriya gikorwa yitabiriye. Ati “Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire […] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi, kandi turebe ngo ntabwo ari izi z’Abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba Abakono gusa.”

Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.

Umutware w’Abakono yasabwe kwiyambura ubutware

Nk’uko biri mu nkuru y’Umuseke, Umunyamakuru Barore Cleophas Barore yabajije igikurikiraho niba Kazoza Justin wari watowe nk’umutware w’Abakono asabye imbabazi, akabaza niba ubwo ahita yegura.

Komiseri Uwacu Julienne mu gusubiza iki kibazo, yavuze ko Kazoza akwiye kwegera bariya bantu bamutoye akabashimira ko bari bamwizeye, ariko akababwira ko bitakomeza bityo, ahubwo ko ubu twese turi Abanyarwanda.

Yavuze ko yababwira ko igihe cy’Abatware twakirenze, ahubwo dukwiye gushingira ku ku bumwe bw’Abanyarwanda.

Igikorwa cyo kwimika umutware w’Abakono nticyavuzweho rumwe, bamwe bakibona nk’ikigamije ineza y’umuryango, ku bandi bakibona nk’icyazabyara kwimakaza icyenewabo, no kwironda.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi Tv, Kazoza Justin wari wagizwe Umutware w’Abakono, yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi, ndetse atangaza ko yeguye kuri uwo mwanya yari yashyizweho.

Rucyahana Mpuhwe Andrew wari Visi Meya ushinzwe Ubukungu w’Akarere ka Musanze, yasabye imbabazi ndese ahita yegura kuri uyu mwanya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.