Ngarambe François-Xavier, umwalimu w’amahoro n’urukundo binyuze mu buhanzi, yandise ubutumwa bukomeye ku mbuga nkoranyambaga ze asaba abantu guha amahirwe amahoro anabibutsa indimbo ye "Naraye ndose neza".
Mu butumwa yanyujije kuri Facebook, uyu mugabo w’umuhanga mu buhanzi bwe, yifashishije indirimbo ye "Naraye ndose neza", abwira abamukurikira ko yaraye arose amaganya n’amarira byashize, amahoro yasakaye ku isi hose, amahanga yose ari kuvuga ururimi rumwe, intambara zose zashize. Asoza ubutumwa bwe abaza abantu niba batamufsha inzozi ze zikaba impamo.
Ati "Amahoro nabe mu ndoto zacu, mu byifuzo byacu. Ibyifuzo bibyara ibyemezo, ibyemezo bikabyara ibikorwa. Mu ndirimbo "Naraye ndose neza", ndabasangiza indoto zanjye z’ubumwe hagati y’amahanga, yo guhura no guhuza byayo, y’ihagarikwa ry’intambara, yo gushyira hasi intwaro ku barwanaga;
Bakagira ibiganiro, bagashyikirana, bakagera aho bahoberana, bakagana inzira imwe. Narose amaganya n’amarira byashize, amahoro yasakaye ku isi yose, abantu bagenderana, bakoresha ibitaramo, bavuza impundu z’urufaya, bavuza ibicurangisho binyuranye, ibyishimo bisaze isi yose.
DUSHOBORA GUFATANYA KUGIRA NGO IZO NZOZI ZIBE IMPAMO?’.
Muri iyi ndirimbo ye hari aho aririmba ati "Naraye ndose neza amahanga y’isi yose yakoranye, abantu b’amoko yose bavuga ururimi rumwe baririmba n’ijwi rimwe, babyina umudiho umwe. Naraye ndose intambara zo ku Isi yacu zashize, abari bashyamiranye bashyira hasi imiheto barahoberana, bafatana urunana berekeza inzira imwe."
Ubu butumwa bwe bwishimiwe cyane, maze Gakuba arandika ati "Buri jambo ry’iyi ndirimbo ryankoze ku mutima rwose! Nta kiruta amahoro kandi nta kiguzi agira (agurwa amagara, ayii ibambe!). Uragahorana Imana, inyamibwa n’inzuri, papa Rwego".
Ngarambe, umwalimu mwiza w’urukundo n’amahoro
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NARAYE NDOSE NEZA" YA NGARAMBE