× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ndashima Imana ko twabereye benshi irembo ry’ibyiringiro bishya - Bishop Dr Masengo ku isabukuru ye y’amavuko

Category: Pastors  »  July 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ndashima Imana ko twabereye benshi irembo ry'ibyiringiro bishya - Bishop Dr Masengo ku isabukuru ye y'amavuko

Bishop Dr Fidele Masengo, umubyeyi wa benshi, ku munsi nk’uyu ni bwo yabonye izuba. Nka Paradise twatangira tumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Ubwo nigaga nko mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza, nagize inyota yo gushishikazwa no gusoma no gusobanukirwa ibyanditswe byera. Byabaye ngombwa ko mpera mu Itangiriro ngeza mu Ibyahishuwe.

Gusa, ubwo nageraga ku byago isi yahuye nabyo ibitewe na Kaini wishe murumuna we, naje gusubizwa intege mu bugingo n’ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’Itangiriro 5:29 hagira hati "Amwita Nowa ati “Uyu azatumara umubabaro w’umurimo wacu n’uw’umuruho w’amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye.”

Hari abantu Imana yaremeye kumara abandi umubabaro w’imirimo y’amaboko yabo. Mu b’imbere nabonye harimo Bishop Dr Fidele Masengo, icyitegerezo cy’Imirimo myiza ndetse no kwicisha bugufi ku bw’Umurimo mwiza yahamagariwe wo kuzana abantu ku Mwami Yesu Kristo kandi akabikorana umutima ukunze.

Ku isabukuru ye y’amavuko iba buri mwaka kuwa 02 Nyakanga, Bishop Dr. Fidele Masengo Umushumba Mukuru w’itorero rya Foursquare Gospel Church akaba n’Inzobere mu Mategeko, yashimiye Imana kuba yaramuremye anashimira ababyeyi be bagize uruhare mu buzima bwe.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Bishop Dr Masengo yagize ati: "Kuba naravutse ndabishimira Imana. Ndashima n’ababyeyi bagize uruhare mu buzima bwanjye. Igikomeye ndashima Imana ko namenye icyatumye mvuka: intego y’ubuzima!"

Abantu nenshi bakomeje gukizwa ku bw’ubutumwa bwiza Imana inyuza muri uyu mushumba ndetse iyerekwa yagize ryo gushinga itorero rya Foursquare rikomeje kwambutsa abantu benshi rikababera inzira yo kwakira agakiza binyuze mu kwizera amaraso ya Yesu Kristo.

Paradise.rw yamubajije ihuriro ry’ubuzima bwe ndetse n’umuhamagaro we, asubiza agira ati: "Ubuzima bwanjye bwahinduwe no kumenya Yesu. Yesu ni we umfasha no kubuhinduza abandi".

Yakomeje agira ati: "Ndashimira Imana ku bwa famille yanjye ndetse n’umuryango wa Foursquare wabereye benshi irembo ry’ibyiringiro bishya n’Itabaza rimurikira abari mu mwijima kugira ngo bakurikire Yesu, nawe ababere umucyo!"

Yasoje ikiganiro twagiranye agira ati "Ndashimira cyane ubuyobozi bw’u Rwanda Imana yakoresheje mu kumpa ubumenyi no kurema icyizere cya none n’Ejo heza. Uwiteka niwe mwungeri wanjye!"

Bishop Dr. Masengo Fidele ni umwe mu bapasiteri bakunzwe cyane mu Rwanda akaba n’umuhanga mu bijyanye n’amategeko dore ko ayafitemo impamyabumenyi y’ikirenga ku rwego rwa Dogitora. Yanabaye umwarimu w’amategeko aho yigishaga isomo ryitwa Business Law muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Gikondo (Yahoze yitwa SFB).

Ni umwanditsi ukomeye w’ibitabo aho yanditse ibitabo bitandukanye harimo icyo yise ’Intimacy with God" ndetse n’ikindi yise "The Marriage of your Dreams" kivuga ku muryango ndetse kikaba gikubiyemo ubuhamya bugaruka ku rukundo rwe n’umufasha we ariwe Pastor Solange Masengo.

Mu kiganiro The Choice Live cya Isibo Tv kigaruka ku makuru y’ibyamamare, ubwo yabazwaga icyatumye yandika iki gitabo yagize ati "Nabitewe n’uko nabonye mu miryango hakunze kuvuka amakimbirane".

Dr Fidele Masengo ni umupasiteri ukunzwe cyane n’ingeri zose, ni inshuti cyane n’abapasiteri bahuje umuhamagaro, abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abavugabutumwa. Ni umwe mu bakozi b’Imana bakunze kwitabira ibitaramo bya Gospel ndetse agashyigikira abaramyi.

Gushyigikira umurimo w’Imana bituma itorero rya Foursquare rigira abaramyi beza kandi bakunzwe ndetse n’amatsinda yo kuramya no gihimbaza Imana yubatse igikundiro dore ko amatsinda abiri akomeye afashe uruhembe rw’iburyo ndetse n’urw’ibumoso ariyo Gisubizo Ministries ndetse na Alarm Ministries abarizwa muri iri torero ndetse n’abaramyi bakunzwe cyane nka James & Daniella ndetse na Ben na Chance ni ho babarizwa.

Mu mwaka wa 2020 uyu mushumba yigeze gutangaza indirimbo 10 ziba ku ndiba y’umutima we zirangajwe imbere na "Nahawe ijambo" ya Vestine na Dorcas.

Paradise.rw tumwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ndetse no kurama kugira ngo akomeze kuramira ubugingo bw’abava mu nyanja y’ibyaha bakinjira mu muryango w’abana b’Imana ku bw’ijambo ry’umusaraba.

Bishop Dr Masengo yashimiye Leta y’u Rwanda

Bishop Masengo hamwe n’umufasha we Pastor Solange Masengo

Umuryango wa Bishop Dr Masengo ujya ufata umwanya ugasohoka

Bishop Dr Masengo hamwe n’umuryango we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.