Umuramyi "Nathalie Morre" uzwi nka "Mukobwa wa Yesu" yongeye kumanura Inanga aririmbira Kristo indirimbo y’igifaransa Yise "La victoire de ma vie". Iyi ndirimbo ivuga ku butsinzi bwe akesha Kristo.
Mu kiganiro na Paradise, Mukobwa wa Yesu yagize ati: "Muri iyi ndirimbo nashakaga kubwira abantu ko ubutsinzi bwanjye ari Yesu Kristo. Nyuma yo kunyura mu butayu, iyo Yesu ariwe uyoboye urugamba, ururangiza ufite intsinzi. Ikindi ni uko agatsiko k’abanzi kasenyutse maze ihema ryanjye rikeguka."
Nyuma yo gukora ubukwe, Nathalie Morre ari mu ijuru rito
Tariki ya 25 Ukwakira 2025 ni bwo uyu muramyi yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we Patient. Ni mu birori byuje ubwuzu byabereye ku irebero ahazwi ku izina rya Golden Garden (gusaba no gukwa no kwakira abitabiriye ibirori) mu gihe gusezerana imbere y’Imana byabereye mu rusengero rwa Noble Family Church Kagugu aho aba bombi basengera.
Avuga uko amerewe nyuma yo gukora ubukwe, Mukobwa wa Yesu yagize ati: "Nyuma yo gukora ubukwe meze neza pe, ndi mu ijuru rito kandi ndashima Yesu Kristo."
Ni umwe mu baramyi bagize ubukwe bwiza.
Abitabiriye ubukwe banyuzwe n’udushya twabereye muri ubu bukwe. Benshi bashimishijwe bikomeye n’uburyo bwari ubukwe bwubakiye ku muco nyarwanda ndetse n’uw’u Burundi dore ko bwaranzwe n’imbyino n’indirimbo gakondo ndetse n’ingoma z’indundi zikunzwe cyane muri aka karere.
Benshi bashimishijwe n’itorero ry’abarundi ryasusurukije abageni aho banaririmbaga indirimbo z’abahanzi batandukanye nka Bosebabireba n’iz’amakorali akomeye.
Nathalie Morre n’umukunzi we ubwo basezeranaga mu Murenge
Ibyishimo byari byinshi kuri aba bombi
Itorero asengeramo rya Noble Family Church ryashyigikiye bikomeye ubukwe bwe dore ko benshi mu bakristo baryo bitabiriye ibi birori.
Amashusho meza y’iyi ndirimbo ye nshya yatunganyirijwe muri ubu bukwe. Avuga ku muziki we nyuma yo gukora ubukwe, Nathalie Morre ati: "Nyuma yo gukora ubukwe, urugendo rwa Muzika rurakomeje, n’ubundi nkomeje kwizera kuyobora na mwuka wera nk’uko byahoze’’.
Mu kinyarwanda cyiza, Mukobwa wa Yesu yasabiye umugisha abanyarwanda
Uyu muramyi azwi cyane mu ndirimbo nka Waca he, Waje uri umugisha, Mukobwa wa Yesu, Intebe y’ubwami n’izindi.
Mu rugo rushya rw’abageni ni karibu.
Ni umwe mu baririmbyi bafite ijwi ryiza kandi baririmba neza. Gusa akaba azwiho gukora indirimbo akazagaruka abakunzi be baramukumbuye. Uyu muramyi atuye mu gihugu cy’u Bubiligi dore ko se ariho akomoka mu gihe mama we yari umunyarwandakazi.