Peace Hozy ukataje mu rugendo rw’umuzika wa Gospel, mu kiganiro yagiranye na Paradise Tv, yahamije iby’uko umuziki wagutunga kandi neza cyane, ukakugirira akamaro.
Peace Hozy yitezweho kuzavamo icyamamare nka Aline Gahongayire, Gaby Kamanzi na Tonzi b’ejo hazaza mu muziki wa Gospel ndetse akaba yanarenga urwego rwabo nk’uko biherutse gushimangirwa n’umunyamakuru ukomeye witwa Emmy Ikinege.
Uyu mukobwa yatanze ingero nyinshi z’uburyo umuziki wabyazwamo umusaruro. Anitangiyeho urugero yahamije ko nawe umufitiye akamaro na cyane ko yatangiye kuwusaruramo akayabo. Abajijwe n’umunyamakuru wacu niba umuziki washoboro gutunga uwukora, yagize ati;
"Umuziki ndi umuhamya wabyo ko ushobora kugutunga, ushobora kuguhesha amafaranga kuko nagize ni umugisha ndabyiga twize ’Music Business’. Hari uburyo bwinshi ushobora gukoresha ukabona amafaranga aturutse muri wa muziki".
Yakomeje ikiganiro anavuga ibyo ushobora gukora bikagufasha kubona amafaranga aturutse muri wa muziki, ati "Ushobora kwigisha kuririmba, ushobora gutoza amakorari, ushobora kuzajya utoza ama event, mu bukwe, mu birori by’isabukuru;
Muri ya ma event yose yaba akenewemo umuziki, ushobora kuba umuhanzi ngira ngo hari abantu benshi muzi babaye abahanzi kandi byagejeje ku rwego rwiza cyane umuziki. Rero ushobora kuwukoresha ukakubeshaho ubuzima bwose.’’
Hafi ya byose yatanzemo ingero nawe arabikora bikamufasha kubona amafaranga kandi bikamuha amafaranga atari make. Yavuze ko anatoza abana bato kuririmba.
Agarutse ku mubano we na Israel Mbonyi, avuga ko bameze nk’umuryango "Famille", bakaba bafashanya. Yanavuze ku kamaro bimufitiye kuba akorana na Israel Mbonyi avuga ko bimwongerera "connection" kuko Mbonyi afite abantu benshi bamukurkira.
Peace Hozy agarutse ku nganzo y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Ruhuka’ avuga ko igambiriye kuruhura abananijwe n’ibibazo byinshi byingaje mu isi ya none ku buryo bishobora no gutera umuntu gushaka kwiyahura.
Nkuko amwe mu magambo ari mu ndirimbo avuga ati; "Ijwi ryayo ntaho rihuriye n’ibiguhindisha umushyitsi kuko ubwaryo iyo riranguruye ribirimburana n’imizi yaryo."
Peace yakomeje asobanura ko "ariko iyimesaje yari ukugirango iruhure imitima y’abantu niba nawe wari uri muri gahunda yo kuvuga uti reka nange niyahure, ndagira ngo nkubwire hejuru ya byose hari Imana ibasha kuruhura imitima".
Umuhanzikazi Peace Hozy siyo ndirimbo ya mbere yakoze ahubwo afite n’indi yitwa "Uganze" yasohoye mbere y’iyi aheruka "Ruhuka", kandi kugeza ubu nk’umuhanzi uri gutangira urugendo rwa muzika, twavuka zakiriwe neza.
Ikindi twababwire ni uko muri "Rise and shine Talent Hunt", irushanwa riherutse kuba ry’abaririmbyi ba Gospel, Peace Hozy yakozemo nk’uwari ugize Akanama Nkemurampaka. Uyu mukobwa ni umuhanga cyane mu muziki dore ko yawize mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.
Peace Hozy ahanzwe amaso mu muziki wa Gospel
Peace Hozy avuga ko abaririmbana na Mbonyi bamaze kuba nk’Umuryango
REBA IKIGANIRO PEACE HOZY YAGIRANYE NA PARADISE TV
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "RUHUKA" YA PEACE HOZY