× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni ryari Imana idasubiza amasengesho yacu, ese iba ’ituriye Seen’?: Ibyabaye kuri Dawidi ni urugero

Category: Bible  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ni ryari Imana idasubiza amasengesho yacu, ese iba 'ituriye Seen'?: Ibyabaye kuri Dawidi ni urugero

Dawidi Umwami wa Isirayeli ya kera, yamaze icyumweru cyose asenga ariko Imana ntiyasubiza isengesho rye. Ese ibi byatewe nuko Imana idasubiza amasengesho yacu cyangwa hari indi mpamvu ituma idasubiza amasengesho yacu yose?

Abakristo ndetse n’abandi basenga Imana, barasenga kuko bazi neza ko Imana yumva amasengesho y’abantu bo mu mahanga yose (Zaburi 145:18, 19). Bibiliya itugira inama yo kuyibwira ikintu cyose kiduhangayikishije (Abafilipi 4:6, 7). Icyakora hari amasengesho adashimisha Imana ndetse n’andi ayishimisha ariko ntihite iyasubiza.

Reka dufatire urugero kuri Dawidi.

Dawidi yakoze icyaha yicisha Uriya umugabo wa Batisheba. Si ibyo gusa yakoze ahubwo yanaryamanye na Batisheba. Icyo cyaha cyahanishwaga urupfu muri Isirayeli ya kera. Dawidi yari akwiriye gupfa ubwe nk’uko amategeko yabitegekaga. Ibi wabisanga mu mategeko Mose yahaye Abisirayeli abitumwe n’Uwiteka mu gitabo cy’Abalewi 20:10.

Uwiteka yatumye Umuhanuzi Natani kuri Dawidi ngo amumenyeshe ko yakoze icyaha. Atazuyaje, Dawidi yasabye imbabazi yivuye inyuma bituma Uwiteka atamurimbura. Nubwo byagenze bityo ariko, Dawidi byanze bikunze yagombaga kubona ingaruka z’icyaha yakoze agahanwa mu bundi buryo. Ubwo buryo ni ubuhe ?

Natani wari watumwe n’Uwiteka yabwiye Dawidi ko agiye guhura n’ibyago, inkota yica ikaza mu rugo rwe. Wibuke ko uwakoraga nk’ibyo Dawidi yakoze yagombaga gupfa. Imana yanzuye ko hatagomba gupfa Dawidi ariko igena undi wagombaga gupfa mu kimbo ke. Uwo ni nde ?

Kuryamana na Batisheba byavuyemo ingaruka. Yaratwise, arabyara. Uwo mwana ni we wagombaga gupfa aho kugira ngo hapfe se Dawidi. Akibyumva, Dawidi yiyirije ubusa, arasenga mbese akora byose ngo arebe ko Imana yababarira uwo mwana akabaho.

Ese Dawidi ntiyari yikunze? Yari yirengagije igihano cyahabwaga uwakoze nk’ibyo yakoze. Yumvaga ko kwihana no gusenga birakuraho ingaruka z’ibyo yakoze.
Bidatinze, umwana yarapfuye, Dawidi arongera ararya kuko ari nta kindi yaramiraga. Iyi nkuru yo muri Bibiliya wayisanga mu gitabo cya 2 Samweli igice cya 12.

None se koko Uwiteka ntasubiza amasengesho yacu yose ?

Uwiteka yanga amasengesho y’abantu basuzugura nkana amategeko ye (Imigani 28:9). Urugero, mu bihe bya kera, Imana yanze kumva amasengesho y’Abisirayeli babaga bafite umwenda w’amaraso. Biragaragara rero ko hari ibyo tugomba kuba twujuje kugira ngo Imana itwumve (Yesaya 1:15).

Twakora iki ngo Imana yumve amasengesho yacu?

Gusenga Imana tudafite ukwizera nta cyo bishobora kutumarira (Yakobo 1:5, 6). Tugomba kuba twemera ko Imana iriho kandi ko itwitaho. Kugira ngo tugire ukwizera gukomeye, tugomba kwiga Bibiliya bitewe n’uko ukwizera nyakuri kuba gushingiye ku bimenyetso bifatika biyibonekamo ( Baheburayo 11:1, 6).

Tugomba gusenga dushyizeho umwete kandi twicishije bugufi. Ndetse na Yesu Umwana w’Imana, yasengaga yicishije bugufi (Luka 22:41, 42). Bityo rero aho gutegeka Imana ibyo idukorera, twagombye gusoma Bibiliya kugira ngo dusobanukirwe ibyo idusaba. Nitubigenza dutyo ni bwo tuzasenga Imana nk’uko ibishaka. (1 Yohana 5:14.).

Impamvu ebyiri zituma Imana idasubiza amasengesho amwe n’amwe. Hari amasengesho Imana idasubiza. Dore impamvu ebyiri zishobora gutuma Imana yirengagiza isengesho.

1. Isengesho ridahuje n’ibyo Imana ishaka: Imana ntisubiza amasengesho adahuje n’ibyo ishaka cyangwa ibyo idusaba biboneka muri Bibiliya (1 Yohana 5:14).

2. Mu gihe umuntu asenga agakora n’ibikorwa bibi: Imana ntiyumva amasengesho y’inkozi z’ibibi. Urugero, Imana yabwiye abantu bihandagazaga bavuga ko bayikorera ariko bagakora n’ibikorwa bibi,

Iti “nubwo muvuga amasengesho menshi sinyumva, kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso” (Yesaya 1:15). Ariko iyo baza guhindura imyifatire yabo kandi ‘bakanoza imishyikirano bafitanye’ n’Imana, yari kumva amasengesho yabo.—Yesaya 1:18.

Imana ni nk’umubyeyi. Hari igihe umwana aba akora ibintu byiza umubyeyi akamwishimira, umwana yamusaba ikintu umubyeyi akakimuha. Ariko ntamuha icyo ashatse cyose. Ashobora kumusaba inkweto kandi afite izindi yambara, umubyeyi akazazimuha nyuma kandi umwana yazishakaga uwo mwanya.

Imana ni umubyeyi wacu. Ni yo izi ibidukwiriye. Tuge twibuka ko Satani agifite ububasha bwo kudukorera ibibi kandi Imana yaramuretse ngo akoreshe igihe gito asigaranye (Ibyahishuwe 12:9-12,,,, 1 Yohana 5:19).

Imana ntiyadukuriraho ibigeragezo byose Satani akariho. Icyo idufasha ni ukumenya kubibamo, ikaduha imbaraga zo kubitsinda. Nubona itayasubije, ntuzicire urubanza ngo wumve ko uri umunyabyaha. Uge wibuka ko Ibyo yifuza kutugirira ari byiza. Icyo tugomba gukora ni ukwihangana tugategereza (Yakobo 1:12).

“Nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu, kandi Imana ni iyo kwizerwa kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira (1 Abakorinto 10:13).”

Yesu yavuze ko tugomba gukomeza gusenga (Matayo 7:7). Gukomeza si ugusengera ikintu rimwe ahubwo ni ugukomeza kugisaba kandi ntucike intege (Abaroma 12:11-12). Gusenga nabi nabyo byatuma Imana idasubiza amasengesho yacu. Nitwe tubigiramo ruhare tukisanga ’yaturiye seen’.

Ikibazo wagira kuri iyi nkuru wacyandika mu mwanya w’ibitekerezo hanyuma Paradise ikazakigusubiza mu nkuru y’ubutaha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.