Uko umuziki wa Gospel ukomeje kujya ku rwego rwiza cyane, ni na ko abanyempano bashya kandi b’abahanga bagaragara buri munsi. Ubu turagaruka cyane ku itsinda rishya ry’umugabo n’umugore, David & Mignonne.
David & Mignonne [Mignonne Ingabire na David Munyanezani] abaramyi b’abahanga batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba batangiye kuririmbana nk’itsinda ry’umuryango aho bamaze gukorana indirimbo imwe. Batangiriye ku ndirimbo yitwa "Nzamuhimbaza" isanzwe ari iya Kingdom of God, bayisubiramo mu buryo buryoheye cyane amatwi n’amaso.
Muri iyi ndirimbo basohoye mu minsi micye ishize, Mignonne yumvikana yaramize neza Yayeli utera iyi ndirimbo muri Kingdom of God Ministries. Mignonne ayiririmba ubona bimurimo cyane bikayiryoshya cyane. Umugabo we David, agaragara ku munota wa 2 n’amasegonda 13 aho aba arimo kurapa mu ijwi rikomeye rya kiraperi, ibintu ubona ko ari ibye rwose.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Mignonne usanzwe ari umuhanzikazi ku giti cye, ariko ubu akaba yatangiye kuririmbana n’umugabo we wagaragaje ubuhanga buhanitse mu kurapa, yavuze ko intego bafite muri uyu mwaka wa 2023 ari ugukora cyane, bagashyira hanze indirimbo zabo bwite n’ize bwite dore ko izo yasohoye zose mu bihe byashize ari ’Cover’.
David & Mignonne bakomoje ku bintu bishimira mu muziki wa Gospel, bati "Icya mbere ni uko umuntu abasha gukoresha impano afite ahimbaza Imana. Batangaje kandi ko umuziki bakora, ubaryohera cyane bitewe n’uko baririmba ibihuye n’ibyo banyuzemo mu buzima busanzwe.
Mignonne ati "Icya kabiri ni uko inspiration mu guhimba zacu zizanwa cyane n’ibihe dufitanye n’Imana cyangwa ibiri kutubaho mu buryo bw’Umwuka, bikaba byadufasha bikarenga bigafasha nabandi bumvishe ubwo butumwa bwiza bunyuze murizo ndirimbo".
Aba baririmbyi bageze muri Amerika mu mwaka wa 2016. Nyuma yo kugerayo nibwo bahuje banzuye kuririmbana, bahuz inganzo gutyo. Ubwo babaga mu Rwanda, Mignonne yasengeraga muri ADEPR, naho umutware we yasengeraga muri Zion Temple mu Gatenga.
Mu buzima busanzwe, Mignonne akora muri ’Healthy Care’, umugabo we we akaba ari ’Communications Specialist’ muri University of Nebraska-Lincoln akaba anafite kompanyi yitwa The Giants Pictures ikora ’documentaries, music videos, wedding videography and photography, and event live-streaming’ muri Amerika.
Mignonne na David
Mignonne asanzwe aririmba ku giti cye
Bamaze imyaka 7 batuye muri Amerika
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NZAMUHIMBAZA" YA KINGDOM OF GOD YASUBIWEMO NA DAVID & MIGNONNE