Kuwa 05 Ukwakira 2025 mu Intare Arena i Rusororo habereye igitaramo gikomeye cya Israel Mbonyi wamurikaga album ya gatanu yise "Hobe". Ni igitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare nka The Ben, Prosper Nkomezi, Coach Gael, Alexis Dusabe, Jules Sentore n’abandi.
Indirimbo zigize album ye ya gatanu yise ‘Hobe’ Album “Hobe” ni 14 zirimo, akaba ari: “Umva rero wa si we”, “Sindekura”, “Urithi”, “Unkebure”, “Sijamalizana Nawewe”, “Hobe”, “Nimezikumbuka”, “Uriya”, “Andyohera”, “Ndahiriwe”, “Unigeukiye”, “You’ve Got It All”, “Umurage”, “Sitamuacha” na “Kuna Uzima”.
Muri iki gitaramo, Israel Mbonyi yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bahanzi bafite igikundiro cyihariye mu Rwanda, ubwo yamurikaga Album ye ya Gatanu yise “Hobe” mu gitaramo cyari cyuzuyemo ubusabane, umwuka w’Imana n’amashimwe menshi.
Iki gitaramo cyabereye muri Intare Conference Arena mu ijoro ryo kuri Cyumweru, tariki 5 Ukwakira 2025, cyahuruje ibihumbi by’abakunzi be n’abaramyi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, baje gushyigikira umuhanzi umaze imyaka irenga icumi atanga ubutumwa bw’Imana binyuze mu muziki.
Mu gihe cy’amasaha menshi, Israel Mbonyi yanyuze abitabiriye binyuze mu bihangano bishya bigize album ye “Hobe”, birimo ubutumwa bwo gukomeza kwizera, kwihana no gusubira ku Mana mu buryo bw’umutima. Uru ni urugendo rwamugaragaje nk’umuhanzi udakora umuziki gusa, ahubwo ukora umurimo w’Imana mu buryo bwimbitse.
Abari aho bagaragarije uyu muramyi urukundo n’ishimwe, bamwe baririmbana nawe indirimbo ku ndirimbo, abandi bagahagarara bakavuza impundu, abandi bakarira amarira y’ibyishimo kubera uburyo ubutumwa bwe bwabakomeje mu byo barimo banyuramo.
Iki gitaramo cyiswe “Hobe Album Launch” cyabaye kimwe mu bitaramo by’imbaturamugabo Mbonyi yakoze mu myaka ye yose 11 ishize akora umuziki, gituma benshi bahamya ko uyu muramyi akomeje kuba icyitegererezo mu muziki wo kuramya n’uguhimbaza Imana, haba mu butumwa, mu myitwarire no mu buryo yitwara imbere y’abantu.
Mu bitabiriye iki gitaramo harimo amazina akomeye mu muziki nyarwanda nka The Ben, Coach Gael, Massamba Intore, Jules Sentore, na Kenny Mugarura, uyobora inzu ifasha abahanzi ya 1:55 AM, Alexis Dusabe n’umugore we, Prosper Nkomezi, Muyoboke Alex, Rene Patrick n’umugore Tracy Agasaro, umuhanzi mu njyana gakondo Nyirinkindi Ignace n’abandi.
The Ben yitabiriye igitaramo cya Mbonyi nyuma y’uko bakoranye indirimbo zizatuma benshi barushaho kumva ubutumwa bw’Imana mu buryo bushya.
Mbonyi yaserukanye umushanana wa Kinyarwanda
Mu gice cya kabiri cy’igitaramo, Mbonyi yatunguye abari aho ubwo yaserukaga yambaye umushanana wa Kinyarwanda, ubwo yaririmbaga indirimbo ye “Uriya”.
Ibi byakuruye amarangamutima menshi, aho benshi bavuze ko byari ikimenyetso cy’ubupfura n’ishema ry’umurage nyarwanda mu muziki w’Imana.
Ababyeyi be na bo bari mu myanya y’icyubahiro, babonye ishema n’umunezero mwinshi ku mwana wabo, ibintu byashimishije cyane abakunzi b’uyu muhanzi basanzwe bazi uburyo agira ishema ry’umuryango we.
Muri iki gitaramo, Pastor Jimmy Muyango yagejeje ku bitabiriye ijambo ry’Imana rishingiye kuri Luka 15:4, aho yagarutse ku rukundo rwa Data ruhebuje, nk’isomo rihuriza hamwe ubutumwa bw’iyi album.
Israel Mbonyi na we mu ijambo rye yashimiye cyane itsinda rye rimufasha mu muziki, avuga ko ari abantu b’Imana bamubereye umugisha mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati “Aba bantu ni abakozi b’Imana (Aravuga abaririmbyi be). Ni gacye mpindura abo dukorana. Mu myaka tumaranye babaye umugisha. Iyi ni album ya kane dukoranye mu myaka 6 ishize."
"Ndashaka no gushimira namwe muri hano, kuko iyo tubahamagaye muritaba. Nkunda umunezero mugira. Indirimbo ziba ari nshya ariko ukuntu turirimbana, biranyuze. Icyifuzo wazanye ntigitahe uko. Ndashaka kandi no gushimira ababyeyi banjye.”
Abitabiriye iki gitaramo bavuze ko cyari ku rwego rwo hejuru mu buryo bw’amajwi, urumuri n’imitegurire, bavuga ko Mbonyi yatanze igitaramo gifite umwuka w’amasengesho n’umunezero.
Nk’uko biri mu nkuru ducyesha InyaRwanda, umwe mu bakunzi ba Israel Mbonyi, witabiriye iki gitaramo yagize ati “Uburyo yaserukanye umushanana n’uburyo yateguye byose, byatumye dutaha turyohewe kandi dufite isomo ryo mu mwuka.”
Iki gitaramo cya “Hobe” cyasize abari aho bavuga ko Israel Mbonyi akomeje kwandika amateka mashya mu muziki w’Imana, ahuza ubuhanzi n’umutima w’iyobokamana mu buryo budasanzwe. Biteganyijwe ko kuri Noheli, Mbonyi azakora ikindi gitaramo cy’amateka.
Israel Mbonyi yatanze ibishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cye